Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko telefone yatumye umugabo akorera amahano umugore we

radiotv10by radiotv10
28/07/2023
in MU RWANDA
0
Uko telefone yatumye umugabo akorera amahano umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we nyuma yo kumva ari kuvugira kuri telefone, bikamutera gufuha kuko yakekaga ko ari abandi bagabo bari kumutera imitoma.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’umusibo ejo hashize, tariki 26 Nyakanga 2023, bukekwa ku mugabo witwa Samuel, ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 26.

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita, akekwaho kwica umugore we ubwo yageraga mu rugo mu Mudugudu wa Kabwenge mu Kagari ka Kigarama, agasanga undi ari kuvugira kuri telefone, agakeka ko ari kuvugana n’abandi bagabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahise afata mu mashati umugore we, akamuniga kugeza amwivuganye, ubundi agahita akingirana umurambo we mu nzu, agahita ajya mu kabari.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yamenyekanye ubwo umwana w’aba bombi yavaga ku ishuri, yagera mu rugo agasanga hakinze, agahita amenyesha abaturanyi na bo bahise biyambaza ubuyobozi, bwaje bugakingura bugasanga umugore yitabye Imana.

Songa Nsengiyumva uyobora Umurenge wa Gishyita, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo n’umugore we batari bakamara igihe kinini baje gutura aha, kuko umugabo yakoraga akazi gatuma akunda kwimuka.

Yagize ati “Aho yari ari muri ako Kagari ni ho yari acumbitse. Yemwe muri iryo cumbi ni uko yari amaze iminsi atahaba, aba i Kigali, agarutse mu cyumweru gishize.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bombi babanaga mu makimbirane ndetse ko bahoraga barwana, bakaba bari baranabagiriye inama kenshi ko batandukana, ariko barinangiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 16 =

Previous Post

Igisirikare cyakoze ‘Coup d’Etat’ mu Gihugu cyo muri Afurika byatangiye kukigiraho inkurikizi

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

Related Posts

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Former Minister of Finance Emmanuel Ndindabahizi, who served only three months in the transitional government, has passed away in Benin...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.