Umugore wari urimo guhungishwa mu ndege akuwe muri Afghanistan muri iki gihe cy’akavuyo gikomeje muri icyo gihugu, yabyaye umwana w’umukobwa ari muri iyo ndege.
Ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere zavuze ko uwo mugore w’Umunya-Afghanistan yagiye ku bise berekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Amerika cya Ramstein Air Base kiri mu Budage.
Abaganga binjiye mu ndege ubwo yari imaze kugera ku kibuga bamufasha kubyara uwo mwana bari mu gice gitwarwamo imizigo cy’indege. Umwana na nyina bivugwa ko bameze neza aho bari kwitabwaho ku ivuriro riri hafi aho.
Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y’iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu.
Bategerereje mu bushyuhe bw’umurengera no mu kivunge ngo babe bagira amahirwe yo guhunga igihugu.
Kugeza ubu abasirikare b’Amerika ni bo bagenzura ikibuga cy’indege cya Kabul.
Abantu bagera hafi ku 17,000 ni bo bamaze guhungishwa mu ndege n’igisirikare cy’Amerika bakuwe kuri icyo kibuga, nkuko ibiro bya perezida bya White House byabitangaje ku wa gatandatu.
Perezida w’Amerika Joe Biden yashyizeho igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa munani ngo ingabo z’Amerika zose zibe zavuye muri Afghanistan.
Ariko ibihugu byinshi birimo gushaka ko icyo gihe cyongerwa mu gufasha guhungisha abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan bakoreye ibigo by’i Burayi n’Amerika. Hari ubwoba ko aba Taliban bashobora kubihimuraho.
Josep Borrell ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ku wa gatandatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:
“Barashaka guhungisha abantu 60,000 hagati y’ubu no mu mpera y’uku kwezi”.
“Mu mibare ntibishoboka”.
Aba Taliban bavuze ko Amerika ari yo nyirabayazana y’akavuyo ko ku kibuga cy’indege.
Amakuru avuga ko umutegetsi wo mu ba Taliban Amir Khan Muttaqi yagize ati: “Amerika, n’ubuhanganye bwayo bwose n’ibikoresho… yananiwe gushyira ibintu ku murongo ku kibuga cy’indege”.
“Hari amahoro n’ituze mu gihugu hose, ariko hari akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kabul honyine”.
Inkuru ya BBC Gahuza