Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuba batumira abaturanyi ngo baganuzanye, ku munsi w’Umuganura, byaba ari ukwigerezayo, kuko ubuzima buhenze. Umwe ati “ubwo nagura ikilo kimwe cy’ubugari ngahuruza baturanyi ngo nimuze dusangire?”
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, mu Rwanda hizihizwa umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu muco, w’Umuganura.
Mu kwizihiza uyu munsi, ubuyobozi bukunze kugira inama Abanyarwanda gutumirana no kuganuzanya, ku buryo abafite uko bifite basangira n’abatarabonye umusaruro uhagije.
Gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko uyu munsi usanze imibereho yarabaye ingume kubera ibiciro ku masoko byatumbagiye, ku buryo ababasha kurya kabiri ku munsi ari mbarwa.
Bimenyimana Alfred Augustin avuga ko bigoye kuba umuntu yatumira abaturanyi ngo basangire Umuganura, kuko no guhaza urugo na byo ari ihurizo rikomeye.
Ati “Ndajya kugura ikilo kimwe cy’ubugari ngihururize abantu n’abaturanyi ngo nimuze dusangire? Baravuga ngo ahatari umwaga uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu; ariko burya ubusa ntibuhumura.”
Uyu muturage avuga ko imibereho ihenze, yagiye inazambya urukundo mu bantu, ku buryo n’ubusabane bwo gusangira butagikunze kubaho.
Ati “Kuri iki gihe hari n’abantu bajya kurya bagakinga, cyangwa bakarya mu byiciro. None se ingo zirya gatatu ni zingahe? Ntabwo ari nyinshi. Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bahitamo kunywa n’igikoma kugira ngo abana basinzire neza. Ntabwo wajya guhamagara umuturanyi ngo ngwino turye umunsi umwe mu mwaka kandi udasanzwe umuhamagara.”
Hakuzimana Jean Baptiste usanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigenga, avuga ko nubwo akorera umushahara, ariko na we adafite ubushobozi bwo kuba yatumira umuturanyi ngo basangire Umuganura.
Ati “Nkurikije ubushobozi bw’iki gihe biragoye ko wateranya abantu barenze batanu ukagira icyo ubamarira muri iki gihe.”
Ndayambaje Marcel we avuga ko abaturage bakwiye kuganuzwa n’ubuyobozi, ariko ibyo kuganuzanya hagati y’abaturage byo bigoye.
Ati “Wenda ari ubuyobozi bwabiteguye, bakadutegurira ahantu hamwe twasabanira; icyo gihe tuzitabira ntakibazo. Yego tuzateranira ku Kagari.”
Aba baturage bavuga ko ikiguzi cy’imibereho kirushaho kuryamira umuco, bakavuga ko Leta igomba kubafasha muri gahunda zo kongera umusaruro w’ibyiciro byose.
David NZABONIMPA
RADIOTV10