Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Madonna ufite izina riremereye ku Isi, wari umaze iminsi arembye, yagaragaje ko yatoye ka mitende, ndetse ubu akaba akomeje kumera neza, agashimira by’umwihariko urukundo yagaragarijwe, ku buryo we abigereranya nko kuvuka bundi bushya.

Madonna Louise Ciccone yatangaje ibi nyuma yuko  yari amaze iminsi mu bitaro mu cyumba cy’indembe.

Nyuma y’ukwezi avuye mu bitaro guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwe, ubu ngo amze neza ndetse yagize icyo atangariza abakunzi be, ashimira abamubaye hafi mu burwayi bwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, Madonna yagize ati “Urukundo rw’umuryango n’inshuti ni wo muti urenze indi yose. Ukwezi kumwe mvuye mu bitaro ubu nabyumva nkanabitekereza neza.”

Yakomeje agira ati “Nk’umubyeyi ushobora rwose kwisanga waheze mu guhaza ibyifuzo by’abana bawe dore ko akenshi biba binagoye guhaza, ariko ubwo nacikaga intege abana banjye baranyiyeretse rwose nabonye uruhande  rwabo ntari narigeze mbona.

Ikindi kandi natunguwe n’urukundo neretswe n’inshuti zanjye, ntungurwa n’impano zitandukanye bampaye.”

Yavuze ko yavutse bundi bushya kubera kure uburwayi bwamugejeje. Ati “Nkimara gufungura impano nararize kuko byanyeretse ko ndi umunyamahirwe kuba ndiho. Namenye ko ndi umunyamahirwe kuba naramenyanye n’abantu benshi nk’abo mfite, n’abandi benshi bagiye.

Ikindi ndashimira abamalayika banjye bandinze kandi bakanshoboza kuba ngihumeka kugira ngo nsohoze umurimo wanjye.”

Hahise hatangazwa n’amatariki azakorerwa ibitaramo byari byasubitswe n’uyu mukanzikazi, agomba gukorera ku Mugabane w’u Burayi, bizaba mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2023.

Madonna ashimira umuryango we wamubaye hafi
Ibyamubayeho abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

Next Post

Somalia: Umuyobozi wo hejuru yirukaniwe impamvu itangaje

Related Posts

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia: Umuyobozi wo hejuru yirukaniwe impamvu itangaje

Somalia: Umuyobozi wo hejuru yirukaniwe impamvu itangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.