Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Madonna ufite izina riremereye ku Isi, wari umaze iminsi arembye, yagaragaje ko yatoye ka mitende, ndetse ubu akaba akomeje kumera neza, agashimira by’umwihariko urukundo yagaragarijwe, ku buryo we abigereranya nko kuvuka bundi bushya.

Madonna Louise Ciccone yatangaje ibi nyuma yuko  yari amaze iminsi mu bitaro mu cyumba cy’indembe.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ukwezi avuye mu bitaro guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwe, ubu ngo amze neza ndetse yagize icyo atangariza abakunzi be, ashimira abamubaye hafi mu burwayi bwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, Madonna yagize ati “Urukundo rw’umuryango n’inshuti ni wo muti urenze indi yose. Ukwezi kumwe mvuye mu bitaro ubu nabyumva nkanabitekereza neza.”

Yakomeje agira ati “Nk’umubyeyi ushobora rwose kwisanga waheze mu guhaza ibyifuzo by’abana bawe dore ko akenshi biba binagoye guhaza, ariko ubwo nacikaga intege abana banjye baranyiyeretse rwose nabonye uruhande  rwabo ntari narigeze mbona.

Ikindi kandi natunguwe n’urukundo neretswe n’inshuti zanjye, ntungurwa n’impano zitandukanye bampaye.”

Yavuze ko yavutse bundi bushya kubera kure uburwayi bwamugejeje. Ati “Nkimara gufungura impano nararize kuko byanyeretse ko ndi umunyamahirwe kuba ndiho. Namenye ko ndi umunyamahirwe kuba naramenyanye n’abantu benshi nk’abo mfite, n’abandi benshi bagiye.

Ikindi ndashimira abamalayika banjye bandinze kandi bakanshoboza kuba ngihumeka kugira ngo nsohoze umurimo wanjye.”

Hahise hatangazwa n’amatariki azakorerwa ibitaramo byari byasubitswe n’uyu mukanzikazi, agomba gukorera ku Mugabane w’u Burayi, bizaba mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2023.

Madonna ashimira umuryango we wamubaye hafi
Ibyamubayeho abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru