Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batunguwe no gusanga ku rutonde rw’abatishoboye hagaragayeho abasanzwe ari ari abayobozi ndetse n’abatagire, gusa ngo na bo ntibari babizi.

Ni amakuru anemeza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Nkamba, Mahatane Augustin, uvuga ko na we byamutunguye.

Yagize ati “Harimo abagiye bagarukaho nk’abarimu, abaganga. Abo ngabo tubakuraho. Harimo Niyobasa Cecile afite ikiciro cy’ubudehe mu Gitega, uwo ni umuganga….na Directeur (Umuyobozi w’Ishuri)…afite ikiciro cy’Ubudehe mu Mudugudu wa Sabununga, icyo gihe na we yajeho ariko tugiye gutanga amakuru ari mu bantu bazava kuri urwo rutonde.”

Ntibiragwa Patrick, uri kuri uru rutonde akaba akaba ari umuyobozi w’ishuri rya Nkamba ‘Sun Light Academy’, avuga ko atari abizi ariko ko adakwiye kuba mu bafashwa kuko we yifashije agasaba ko hashyirwamo abandi.

Yagize ati “Ubwo nshobora kuba naragezeho mu buryo…Hari abandi bantu bashobora kuba bafashwa kundusha, ubwo rero ikiza nabahigamira abo bantu bakabanza bagafashwa kuko hari n’ibindi bintu byinshi mba mfasha mu bukangurambaga, ntabwo rero mpamya yuko ari njye waba warabugizemo uruhari.”

Bamwe mu baturage batishoboye bo muri aka Kagari, bavuga ko birengagijwe ahubwo ngo hagashyirwamo abifite.

Ati “Ni ukuvuga ngo urutonde rwaramanutse nyine barasoma abantu barangije njye siniyumvamo numvamo abantu bose bakomeye b’abakire bonyine. Sinishoboye kuko ntakintu mbasha gukora. Kurya ni abavandimwe bampa ibyo kurya, imvura iguye ni ukunyagira.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje ko mu gukora urutonde rw’abagomba gufasha kwikura mu bukene hirya no hino mu Gihugu, hari aho byakozwe nabi mu maramgamutima y’abayobozi, bityo ngo bisubizwa inzego z’ibanze kugira ngo zibikosore kuko hari ibigenderwaho abayobozi bakwiye kubahiriza.

Ati “Ntabwo tujya twohereza lisiti z’abaturage kuko ntabwo tuba tubazi, ahubwo twohereza ibigenderwaho. Twakoze igenzura kugira ngo turebe ko bya bindi ngenderwaho byagiye byubahirizwa, hamwe na hamwe dusanga bitarubahirijwe. Noneho nibwo twavugaga ngo ibi ntibikwiye, hari aho twasanze bitarubahirijwe.

Ikibazo nk’iki, si aha cyumvikanye gusa kuko giherutse no kumvikana mu itangazamakuru mu Karere ka Rusizi, aho ushinzwe imibereho myiza mu Kagari n’umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Mumurenge bari baje ku rutonde nk’uru.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yatangije uruganda ruhanitse ruzanye ibindi bisubizo mu Bikorwa Remezo by’u Rwanda

Next Post

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.