Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Somalia: Umuyobozi wo hejuru yirukaniwe impamvu itangaje

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in SIPORO, UDUSHYA
0
Somalia: Umuyobozi wo hejuru yirukaniwe impamvu itangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Somalia yahagaritse ku mirimo umwe mu bayobozi bo hejuru mu rwego rushinzwe imikino muri iki Gihugu, nyuma y’uko yohereje uwo mu muryango we mu marushanwa yo kwiruka kandi adasanzwe abikora, agatsindwa bidasanzwe.

Ni nyuma yo kohereza uwitwa Nasra Abukar Ali mu Bushinwa mu marushanwa nk’uhagarariye Igihugu cya Somalia aho yahatanye n’abiruka metero 100 mu gihe uwa mbere yakoresheje amasegonda 10’’, we akamukuba kabiri kuko we yakoresheje amasegonda 22’’.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwirukansi waturutse muri Somalia, ahagurukira rimwe n’abandi agahita asigara inyuma ho amasegonda 10 yose ku buryo hari n’aho atagaragaye mu mashusho yafataga igikundi cyiruka mu gihe cy’amasegonda 6’’ yose.

Gusigara inyuma igihe kinini byatumye benshi bamwibazaho byinshi ndetse Abanya-Somalia bo bavuga ko ari igisebo ku Gihugu cyabo.

Igihugu nacyo cyiseguye ku kuba umuturage wabo yarabaye uwa nyuma muri iri siganwa, mu buryo budasanzwe.

Amakuru aturuka muri Somalia avuga ko uwo Nasra ari mwishywa w’umuyobozi wamwohereje muri iri siganwamu nyungu ze bwite.

Bishimangirwa no kuba Federasiyo muri Somalia yavuze ko nta mukinnyi yigeze yohereza muri iri siganwa, ari na byo byatumye uyu muyobozi wamwohereje yabizize akirukanwa.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 16 =

Previous Post

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Next Post

CaboDelgado: RDF yakiranye morali Nyusi uherutse mu Rwanda akanagabirwa na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CaboDelgado: RDF yakiranye morali Nyusi uherutse mu Rwanda akanagabirwa na Perezida Kagame (AMAFOTO)

CaboDelgado: RDF yakiranye morali Nyusi uherutse mu Rwanda akanagabirwa na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.