Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatangije uruganda ruhanitse ruzanye ibindi bisubizo mu Bikorwa Remezo by’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yatangije uruganda ruhanitse ruzanye ibindi bisubizo mu Bikorwa Remezo by’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro uruganda rutunganya sima, ruri mu Karere ka Muhanda, ruzajya rutanga umusaruro w’imifuka miliyoni 20 ku mwaka, arwizeza inkunga yose ruzakenera kuri Leta y’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragaro uru ruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rutunganya Sima ruherereye mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Muhanda, aho yanabanje gusura ibikorwa byarwo.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka ishize u Bushinwa bukomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gufasha Umugabane wa Afurika kwihaza kuri sima.

Ati “Ndabashimira ku muhate mu guteza imbere ibikorwa remezo ku Mugabane wacu.”

Yavuze ko akurikije uko yabonye ibikoresho bigize uru ruganda rw’i Muhanga, ruzatanga umusaruro ufite ireme, kandi ko Leta y’u Rwanda ishimira abarushinze.

Ati “Uru ruganda ruzagira uruhare mu rugendo rw’iterambere. Turabashimira kandi ndabizeza ko mufite inkunga yose y’Igihugu muzakenera.”

Yavuze ko ikigero cyo kwihaza kwa Afurika ku musaruro wa Sima, gitanga icyizere kandi ko abatuye uyu Mugabane na bo bakomeza gutera imbere, ku buryo na bo bakenera uyu musaruro ugira uruhare runini mu iterambere ry’ibikorwa remezo, yaba inzu zo guturamo ndetse n’ibindi.

Yavuze ko ibi bizanira amahirwe menshi abanyenganda kugira ngo bashore imari muri ibi bikorwa, binatuma hahangwa imirimo myinshi mishya.

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’izi nganda na zo zigomba gutanga umusaruro ufite ireme kandi ko binatuma Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho imirongo yorohereza abashoramari.

Yavuze ko uku kugenda hashyirwaho imirongo yorohereza ishoramari, no gukuraho imbogamizi zaribangamira, bizatuma Ibihugu byo muri Afurika birushaho kugira inganda, bikanongera ubucuruzi hagati yabyo, nk’Umugabane uri gutangiza isoko rusange ryawo.

Ariko kandi nanone ibi byose biba bigamije inyungu z’Abanyafurika, bityo ko Ibihugu bikwiye gushyira hamwe mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari by’umwihariko mu gukuraho icyuho kigihari mu bikorwa remezo.

Ati “Mureke twubakire kuri iyi myumvire, nanone kandi ndashaka gushimira Abaturage b’u Bushinwa, West China Cement na West International Holding kuri iyi nkunga ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange. Nanone kandi Anjia ni umufatanyabikorwa uje wiyongera ku rwego rw’Inganda mu Rwanda. Ndabona icyizere cy’umusaruro ushimishije muri ubu bufatanye bwacu.”

Uru ruganda rufite ishoramari rihagaze Miliyoni 50 USD (arenga Miliyari 50 Frw), rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka miliyoni 20 ku mwaka.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uru ruganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Urujijo ku nkongi idasanzwe yibasiye imisozi mu Rwanda

Next Post

Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.