Perezida Kagame yatangije uruganda ruhanitse ruzanye ibindi bisubizo mu Bikorwa Remezo by’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro uruganda rutunganya sima, ruri mu Karere ka Muhanda, ruzajya rutanga umusaruro w’imifuka miliyoni 20 ku mwaka, arwizeza inkunga yose ruzakenera kuri Leta y’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragaro uru ruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rutunganya Sima ruherereye mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Muhanda, aho yanabanje gusura ibikorwa byarwo.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka ishize u Bushinwa bukomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gufasha Umugabane wa Afurika kwihaza kuri sima.

Ati “Ndabashimira ku muhate mu guteza imbere ibikorwa remezo ku Mugabane wacu.”

Yavuze ko akurikije uko yabonye ibikoresho bigize uru ruganda rw’i Muhanga, ruzatanga umusaruro ufite ireme, kandi ko Leta y’u Rwanda ishimira abarushinze.

Ati “Uru ruganda ruzagira uruhare mu rugendo rw’iterambere. Turabashimira kandi ndabizeza ko mufite inkunga yose y’Igihugu muzakenera.”

Yavuze ko ikigero cyo kwihaza kwa Afurika ku musaruro wa Sima, gitanga icyizere kandi ko abatuye uyu Mugabane na bo bakomeza gutera imbere, ku buryo na bo bakenera uyu musaruro ugira uruhare runini mu iterambere ry’ibikorwa remezo, yaba inzu zo guturamo ndetse n’ibindi.

Yavuze ko ibi bizanira amahirwe menshi abanyenganda kugira ngo bashore imari muri ibi bikorwa, binatuma hahangwa imirimo myinshi mishya.

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’izi nganda na zo zigomba gutanga umusaruro ufite ireme kandi ko binatuma Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho imirongo yorohereza abashoramari.

Yavuze ko uku kugenda hashyirwaho imirongo yorohereza ishoramari, no gukuraho imbogamizi zaribangamira, bizatuma Ibihugu byo muri Afurika birushaho kugira inganda, bikanongera ubucuruzi hagati yabyo, nk’Umugabane uri gutangiza isoko rusange ryawo.

Ariko kandi nanone ibi byose biba bigamije inyungu z’Abanyafurika, bityo ko Ibihugu bikwiye gushyira hamwe mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari by’umwihariko mu gukuraho icyuho kigihari mu bikorwa remezo.

Ati “Mureke twubakire kuri iyi myumvire, nanone kandi ndashaka gushimira Abaturage b’u Bushinwa, West China Cement na West International Holding kuri iyi nkunga ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange. Nanone kandi Anjia ni umufatanyabikorwa uje wiyongera ku rwego rw’Inganda mu Rwanda. Ndabona icyizere cy’umusaruro ushimishije muri ubu bufatanye bwacu.”

Uru ruganda rufite ishoramari rihagaze Miliyoni 50 USD (arenga Miliyari 50 Frw), rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka miliyoni 20 ku mwaka.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uru ruganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru