Urujijo ku nkongi idasanzwe yibasiye imisozi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkongi y’umuriro iremereye yibasiye imisozi inyuranye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, n’ubu ntiharamenyekana icyayiteye. Ni inkongi ibaye muri iyi Ntara iherutse kugaragaramo umusozi umaze amezi atatu ucucumukamo umuriro na wo bitazwi intandaro yawo.

Iyi nkongi yibasiye imisozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura Rwankuba; yose yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izindi Nkuru

Abaturiye iyi misozi yibasiwe n’inkongi, bavuga ko yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, ahagana saa munani z’ijoro.

Aba baturage bavuga ko na bo batazi icyateye iyi nkongi, ndetse ko kugeza mu masaha y’agasusuruko kuri uyu wa Kane, iyi nkongi yari ikiri kwaka kandi ifite umuriri mwinshi.

Iyi nkongi yadutse mu Ntara y’Iburengerazuba, ije nyuma y’uko muri iyi Ntara hagaragaye undi muriro wateye urujijo wabonetse ku musozi umwe wo mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu muriro waka kuri uyu musozi uherereye mu Murenge wa Shangi, na wo ntuzwi intandaro yawo, mu gihe umaze amezi atatu ugaragara kuri uwo musozi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru