Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Ibimaze kumenyekana nyuma y’inkongi yibasiye imisozi itatu n’impamvu zikekwa

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi idasanzwe yibasiye imisozi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko imwe mu misozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba; yo mu Karere ka Karongi, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, hatangajwe impamvu zikekwa kuba ari nyirabayazana w’iyi nkongi yari iremereye, ndetse n’ibyo yangije.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, ahagana saa munani z’urukerera, yakomeje kugira imbaraga uko amasaha yagiye akura, kuko yarinze igeza mu masaha y’agasusuruko igikomeje gufata amashyamba muri ibi bice.

Bamwe mu baturiye iyi misozi, bavuze ko kimwe mu byayitije umurindi ari umuyaga mwinshi ukunze kuba muri aka gace dore ko kitegeye Ikiyaga cya Kivu, nanone kandi ibyatsi n’ibiti byo kuri iyi misozi bikaba byari byarumye dore ko yabaye mu gihe cy’Impeshyi.

Aba baturage bavugaga ko icyateye iyi nkongi gikomeje kuba amayobera, hari n’abavuze icyo bakeka gishobora kuba cyagizwemo uruhare na bamwe muri bo.

Bavuga ko bishobora kuba byakozwe n’abitegura guhinga, bakaba bahatwitse kugira ngo imvura niramuka iguye, bazabone uko bahinga, hatari ibihuru.

Mutabazi Evariste yagize ati “Hano hantu bigaragara ko hatwikwa n’abaturage. Ntabwo byemewe rwose, ibi ni ukwangiza, turabyamaganye.”

Ncamihigo Jean d’Amour na we ati “Ese utwika umusozi we si inyangabirama. Ubu se aya mashyamba ari gushya si ay’abaturage?”

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane kandi hari amakuru yavaga mu baturage, avuga ko hari umuturage umwe wamaze gutabwa muri yombi akekwaho uruhare muri iyi nkongi.

Bavuze ko uwo watawe muri yombi, akekwaho kuba yari yagiye guhakura ubuki yitwaje umuriro w’imvumba, igishirira kikaza kumucika kigakongeza umuriro.

Iyi nkongi y’umuriro, yazimijwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda, yangije ibiti n’ibyatsi byari biri kuri Hegitari zirenga 20 nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 9 =

Previous Post

Bwa mbere Ange Kagame yavuze ku nshingano yahawe na Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Icyatangajwe n’uwabaye Perezida w’Igihugu cy’igihangange akiva guhatwa ibibazo mu Rukiko

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatangajwe n’uwabaye Perezida w’Igihugu cy’igihangange akiva guhatwa ibibazo mu Rukiko

Icyatangajwe n'uwabaye Perezida w’Igihugu cy’igihangange akiva guhatwa ibibazo mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.