Karongi: Ibimaze kumenyekana nyuma y’inkongi yibasiye imisozi itatu n’impamvu zikekwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko imwe mu misozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba; yo mu Karere ka Karongi, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, hatangajwe impamvu zikekwa kuba ari nyirabayazana w’iyi nkongi yari iremereye, ndetse n’ibyo yangije.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, ahagana saa munani z’urukerera, yakomeje kugira imbaraga uko amasaha yagiye akura, kuko yarinze igeza mu masaha y’agasusuruko igikomeje gufata amashyamba muri ibi bice.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturiye iyi misozi, bavuze ko kimwe mu byayitije umurindi ari umuyaga mwinshi ukunze kuba muri aka gace dore ko kitegeye Ikiyaga cya Kivu, nanone kandi ibyatsi n’ibiti byo kuri iyi misozi bikaba byari byarumye dore ko yabaye mu gihe cy’Impeshyi.

Aba baturage bavugaga ko icyateye iyi nkongi gikomeje kuba amayobera, hari n’abavuze icyo bakeka gishobora kuba cyagizwemo uruhare na bamwe muri bo.

Bavuga ko bishobora kuba byakozwe n’abitegura guhinga, bakaba bahatwitse kugira ngo imvura niramuka iguye, bazabone uko bahinga, hatari ibihuru.

Mutabazi Evariste yagize ati “Hano hantu bigaragara ko hatwikwa n’abaturage. Ntabwo byemewe rwose, ibi ni ukwangiza, turabyamaganye.”

Ncamihigo Jean d’Amour na we ati “Ese utwika umusozi we si inyangabirama. Ubu se aya mashyamba ari gushya si ay’abaturage?”

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane kandi hari amakuru yavaga mu baturage, avuga ko hari umuturage umwe wamaze gutabwa muri yombi akekwaho uruhare muri iyi nkongi.

Bavuze ko uwo watawe muri yombi, akekwaho kuba yari yagiye guhakura ubuki yitwaje umuriro w’imvumba, igishirira kikaza kumucika kigakongeza umuriro.

Iyi nkongi y’umuriro, yazimijwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda, yangije ibiti n’ibyatsi byari biri kuri Hegitari zirenga 20 nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru