Bwa mbere Ange Kagame yavuze ku nshingano yahawe na Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ange Ingabire Kagame, uherutse guhabwa inshingano muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bwa mbere yagize icyo abivugaho, anagenera ubutumwa abamwifurije kuzagira imirimo myiza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Izindi Nkuru

Mu bashyizwe mu myanya, barimo Ange Ingabire Kagame, Ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Akanama gashinzwe ingamba na Politiki (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council) muri Perezidansi ya Repubulika.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bifurije imirimo myiza Ange Kagame, na we ukunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije n’ubundi kuri Twitter, Ange Kagame yagize icyo avuga ku bamwifurije amahirwe masa mu nshingano yahawe, ndetse anavuga uko yiteguye kuzishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ndabashimira mwese ku butumwa bunyifuriza ibyiza. Ntewe ishema kandi niteguye gutanga umusansu no gukora itandukaniro ku bw’Igihugu cyacu.”

Ange Kagame wahawe inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yakuye muri Columbia University y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru