Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere Ange Kagame yavuze ku nshingano yahawe na Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama
Share on FacebookShare on Twitter

Ange Ingabire Kagame, uherutse guhabwa inshingano muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bwa mbere yagize icyo abivugaho, anagenera ubutumwa abamwifurije kuzagira imirimo myiza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Mu bashyizwe mu myanya, barimo Ange Ingabire Kagame, Ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Akanama gashinzwe ingamba na Politiki (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council) muri Perezidansi ya Repubulika.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bifurije imirimo myiza Ange Kagame, na we ukunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije n’ubundi kuri Twitter, Ange Kagame yagize icyo avuga ku bamwifurije amahirwe masa mu nshingano yahawe, ndetse anavuga uko yiteguye kuzishyira mu bikorwa.

Thank you for all the good wishes. Proud and prepared to serve and work to make a difference for our country.💙💛💚 https://t.co/wqYbEHrcTo

— AIKN (@AngeKagame) August 3, 2023

Yagize ati “Ndabashimira mwese ku butumwa bunyifuriza ibyiza. Ntewe ishema kandi niteguye gutanga umusansu no gukora itandukaniro ku bw’Igihugu cyacu.”

Ange Kagame wahawe inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yakuye muri Columbia University y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + nineteen =

Previous Post

CaboDelgado: RDF yakiranye morali Nyusi uherutse mu Rwanda akanagabirwa na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Next Post

Karongi: Ibimaze kumenyekana nyuma y’inkongi yibasiye imisozi itatu n’impamvu zikekwa

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku nkongi idasanzwe yibasiye imisozi mu Rwanda

Karongi: Ibimaze kumenyekana nyuma y’inkongi yibasiye imisozi itatu n’impamvu zikekwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.