CaboDelgado: RDF yakiranye morali Nyusi uherutse mu Rwanda akanagabirwa na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi uherutse kugenderera u Rwanda, akanakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame wanamugabiye Inka z’Inyambo, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Gihugu cye [Mozambique].

Iki gikorwa cyo gusura Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Mozambique, cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 03 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko Perezida wa Mozambique, Nyakubahwa Filipe Jacinto Nyusi yasuye inzego zumutekano zu Rwanda mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

RDF ikomeza ivuga ko Mu butumwa yagejeje ku nzego zumutekano zu Rwanda, Perezida yazishimiye ku kazi keza kakozwe ko kurwanya iterabwoba.

Amafoto dukesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, agaragaza Perezida Nyusi ari hagati y’Abasirikare ba RDF ndetse n’Abapolisi b’u Rwanda, bamwakiriye muri morali ya gisirikare, bishimye, na we agaragaza akanyamuneza.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi yasuye aba basirikare n’Abapolisi b’u Rwanda ubwo yari anagiye gufungura ku mugaragaro Banki izwi nka Millennium Bank iri mu Mujyi wa Palma, nk’ikimenyetso kigaragaza ko serivisi y’urwego rw’imari mu Karere ka Palma, zongeye gukora muri aka gace kari karazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Umukuru w’Igihugu cya Mozambique, agendereye inzego z’umutekano z’u Rwanda hatarashira icyumweru agiriye uruzinduko mu Rwanda, dore ko mu mpera z’icyumweru gishize yari mu rw’Imisozi Igihumbi, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe, akanamugabira Inka z’Inyambo.

Mu ntangiro z’iki cyumweru turimo kandi, Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda ibihumbi bibiri, bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa muri Mozambique.

RDF na RNP bashyizeho morali bakira Perezida Nyusi
Yabagejejeho ubutumwa
Ubwo Perezida Kagame mu cyumweru gishize yakira Nyusi mu rwuri rwe

Yamugabiye Inka z’Inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru