Perezida Paul Kagame yahaye ikaze Umukuru w’Igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina uri mu ruzinduko mu Rwanda, banagirana ibiganiro bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.
Ku isaha ya saa tanu na mirongo ine (11:40’) Andry Rajoelina yari asesekaye muri Village Urugwiro, aramukanya na Perezida Paul Kagame.
Hahise hakorwa igikorwa cyo kuririmba indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi, ubundi Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ajya kugaragariza mugenzi we bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, ari na ko byahise bigenda kuri Andry Rajoelina na we wahise ajya kugaragariza mugenzi we Kagame itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda.
Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Andry Rajoelina, bahise bajya mu biganiro byabereye mu muhezo, biza gukurikirwa n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi, uyoborwa n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Andry Rajoelina wazindutse kuri uyu wa Mbere, yitabira inama yahuje abashoramari bo mu Gihugu cye bahuye n’abo mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’ibi biganiro byahuje abikorera.
Akigera mu Rwanda, Perezida Rajoelina yagaragaje uburyo yishimiye kuza muri iki Gihugu cy’intangarugero mu ngeri zinyuranye z’iterambere.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Rajoelina yagize ati “U Rwanda ni intangarugero mu rugendo rw’iterambere muri Afurika. Ejo kandi nzanabonana na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga imikoranire n’ubucuti hagati ya Madagascar n’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko Perezida Andry Rajoelina azasura ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri no mu nzego ziteganyijwemo ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10