• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira kwica Abanyekongo b’Abanyamulenge.

Byatangajwe n’abayobozi muri iri Huriro ubwo basuraga abaturage b’Abanyekongo barenga 250 bahunze uyu mujyi wa Uvira bakerecyeza muri Kamanyola nyuma yuko uruhande rurwanirira Leta ya Congo Kinshasa, rutangiye kwica aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda, no kubasahura no kubasenyera.

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Freddy Kanika wari umwe mu bayobozi basuye aba baturage, wihanganishije aba baturage, yababwiye ko iri Huriro riri kumwe na bo muri ibi bibazo bikomeye barimo.

Ati “Amajoro mwaraye mudasinziriye n’abandi bari kure ya Uvira baraye badasinziriye. Amarira mwarize sinaje kubabwira ngo twarayumvise, naje kubabwira ngo twariranye namwe, twabanye namwe, imitima yarakomeretse kimwe n’uko iyanyu yakomeretse.”

Freddy Kanika wavuze ko hari abo mu muryango we barimo umubyeyi we n’abavandimwe be batatu nabo biciwe muri biriya bice mu 1996, yavuze ko uko byagenda kose Abanyekongo bagomba kubana mu Gihugu cyabo.

Ati “Nyamara iki Gihugu ni icyacu, tuzakibamo abazagira ubwenge tuzakibanamo neza, abatazabugira tuzakibanamo ku nabi, kandi nta bakunda iki Gihugu kuturusha, nta bundi bwoko bwamennye amaraso ku bw’iki Gihugu kuturusha.”

Yasabye abo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge kudaheranwa n’agahinda k’ibi bikorwa bibi bakorerwa, abasaba guhaguruka bakarwanirira uburenganzira bwabo.

Freddy Kanika yavuze ko AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kurekura uyu mujyi wa Uvira, kubera ibyavuye mu biganiro byagizwemo uruhare n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko ari umwe muri babiri bari babirimo bahagarariye AFC/M23.

Yavuze ko atari ubwa mbere habayeho kurekura ibice bari barafashe, kuko no mu 2022 bari basubiye inyuma ho ibilometero birenga 70 ku bice bari bamaze gufata, bikaza gukurikirwa n’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye.

Ati “Icyo gihe hari abantu bapfuye, muribuka batwika aho bita ku Nturo bakagenda bagafata amazu yose bakayashyiraho umuriro bakica n’abantu.”

Yavuze ko uku gusubira inyuma ari uburyo bwo kurwana intambara yo kwibohora, bityo ko bidakwiye kugira abo bitera urujijo, cyangwa ngo abantu bumve ko ari ukubatererana.

Ati “Mwihangane ni ibihe. Uvira turayisubiramo, Uvira ni iwacu, ntawe uzaza kutwimiira ngo tureke kubayo, turayibamo, turayibanamo n’abandi. Ntabwo twifuje ko ibi bimera gutya, ariko kandi ntabwo bitubuza iyo tujya.”

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka na we wari muri aba bayobozi basuye aba baturage, yavuze ko aba ari abavandimwe ndetse n’ababyeyi babo, kuko basangiye Igihugu cya Congo.

Yavuze ko aba baturage batangiye guhura n’ibibazo ubwo iri Huriro ryafataga icyemezo cyo kurekura mu buryo bwuzuye Umujyi wa Uvira, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye.

Ati “Bahise batangira kwigabiza ingo zabo, barabasenyera, barabasahura. Rero twaje kubaramutsa, tubihanganisha, kandi tubabwira ko twifatanyije na bo.”

Kanyuka yakomeje avuga ko amarira y’aba baturage bo mu mujyi wa Uvira, bakomeje kuyumva kuko na bo batishimira ibiriho bikorwa na Wazalendo ifatanyije na FARDC ndetse n’umutwe wa FDLR.

Avuga kandi ko uru ruhande bahanganye rwahise runatangira kurasa ibisasu mu birindiro by’abarwanyi ba AFC/M23, ndetse no ku bindi bikorwa by’abaturage.

Ati “Twakomeje kubwira umuryango mpuzamahanga ko Abanyamulenge, bageramiwe, baratwika insengero zabo, baratwika inzu zabo, barabarasa, ibisasu birabagwaho ijoro n’amanywa.”

Mbere yuko Ihuriro AFC/M23 rirekura Umujyi wa Uvira, ryari ryasabye ko wazarindwa n’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, ariko nyuma yo gukuramo abarwanyi baryo wahise winjira FARDC n’impande ziyifasha zirimo Umutwe wa Wazalendo, FDLR n’igisirikare cy’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 2 =

Previous Post

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Next Post

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.