- Yakuriye mu buhunzi;
- Ubuganga ntibwari mu ndoto ze. Yakuranye inzozi zo kuzaba umusirikare;
- Icyamubabazaga kurusha ibindi mu mwuga w’ubuganga.
Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa, akaba umwe mu bazwi mu buvuzi bwo mu Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje imishinga inyuranye akorera mu Karere ka Bugesera, irimo iy’ubuhinzi ariko n’ubuvuzi yakomeje kububa hafi. Menya byinshi kuri we…
Ubwiye umuntu ivuriro ryitwa ‘La Croix du Sud’ biragoye ko yahita arimenya, ariko umubwiye kwa ‘Nyirinkwaya’ byakoroha. Ni ivuriro ryashinzwe na Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya waje no kuryitirirwa.
Uyu mugabo w’imyaka 69 y’amavuko, azobereye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ababyeyi, akaba afite izina rikomeye muri ubu buvuzi, kuko yafashije benshi.
Nyirinkwaya yavukiye mu buhunzi mu Burundi mu 1954, aho ku myaka itanu, umuryango we wimukiye mu Bubiligi, ariko umubyeyi we [Se] aza gusubira mu Burundi mu 1965 agiye gukora umwuga w’ubuvuzi.
Nyirinkwaya na we yatangiye kugenda ingendo y’umubyeyi we, na we yiga ubuvuzi, yiga ishami rya Medicine muri Kaminuza ya Bujumbura.
Mu 1978 yerecyeje i Dakar muri Senegal kwiga byihariye ibijyanye n’ubuvuzi bw’ababyeyi, mu ndwara z’imyanya myibarukiro, aho yibanze ku kubyaza, ubuzima bw’umwana ukivuka ndetse no gukurikirana umubyeyi umaze kwibaruka.
Ubwo yasozaga amasomo ye, yakomeje kuba muri Senegal aho yakoze umwuga we kugeza mu 1988 ubwo yasubiraga mu Burundi.
Aganira na The New Times, Nyirinkwaya yagize ati “Ubwo nagarukaga mu Burundi mu 1988, nari narashatse umugore mfite n’umwana umwe, imfura yanjye yavutse mu 1988. Ubwo nagarukaga i Burundi, natangiye gukora mu Bitaro bya Leta bya Prince Regent Charles Hospital.”
Mu 1990, yagiye gufatanya na se mu ivuriro rye, ari na bwo muri icyo gihe RPF-Inkotanyi yatangiza urugamba rwo Kwibohora.
Muri Nyakanga 1994 ubwo uru rugamba rwarangiraraga, Nyirinkwaya n’umuryango we batahutse mu Rwanda, aza no kugirwa umuyobozi mukuru wa serivisi z’ubuvuzi mu Mujyi wa Kigali, akora imyaka ibiri, kugeza mu 1996 ubwo yajyaga gutangiza ivuriro rye i Nyamirambo.
Muri 2009, yafunguye kandi ibitaro bya La Croix du Sud biherereye i Remera, ari na byo yamenyekaniyemo cyane, bikaza no kumwitirirwa, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yaninjiye mu buhinzi
Dr. Nyirinkwaya wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2021, ntakigaragara cyane mu bikorwa bya buri munsi by’ibitaro bye, nubwo akomeje kubikurikiranira hafi.
Ikinyamakuru The New Times, cyamuganirije aho asigaye akunze kuba ari mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, aho akorera ibikorwa by’ubushakashatsi birimo ibiti bivamo imiti, ndeste n’ubuhinzi.
Anakora ibikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifitiye akamaro rusange umuryango mugari, by’umwihariko byo kuzamura abo mu byiciro byihariye, nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Muri aka gace kandi, ahafite umurima wa macadamia urimo ibiti ibihumbi 23, bikorwamo n’abahatuye bimaze imyaka 15, aho babasha kuhakura imibereho.
Ubuvuzi bumuri mu maraso
Dr. Nyirinkwaya unakomeje ibikorwa byo kwagura ibitaro bye ‘La Croix du Sud’, avuga ko yifuza ko bizakomeza kugira uruhare runini mu buvuzi, yaba akiriho cyangwa atakiriho.
Aho yakuriye mu buhunzi, kimwe n’abandi bana bose, yakuranye inzozi zirimo kuzaba umukanishi w’imodoka cyangwa, ukora amashanyarazi cyangwa umusirikare, avuga ko gukomeza kureba ibyo umubyeyi we yakoraga, byatumye yisanga mu buvuzi.
Ati “Iyo ukiri muto, ugenda unyura mu bintu binyuranye bishobora gutuma ufata ibyemezo runaka. Rimwe numvaga nzaba umusirikare kubera ishema ry’impuzankano zabo, ariko nanone nkumva ko uri mu Gihugu cy’abandi uri impunzi, ukumva bitazashoboka.”
Avuga ko atigeze atekereza ko azaba umuganga, ariko uko yagendaga asoma ibitabo by’umubyeyi we, byatumaga arushaho kwiyumvamo ubuganga.
Avuga ko kuba yarahisemo kuba umuganga, atabyicuza kuko yabyinjiyemo akabikora neza, kandi akaba agiye kubisigamo umurage dore ko ari n’umurage w’umubyeyi we.
Ati “Nishimiraga ibyo nakoraga kuko nari mbikunze. Iyo ufite umuhate, ushobora gukora byinshi birenze kimwe.”
Abantu ntibashobora kubibona ariko nanjye ndababara
Nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru, Dr. Nyirinkwaya akomeza gukora ibijyanye n’ubuhanga, kuko hari abo yagiye afasha bakomeza kumugisha inama ndetse n’abandi bamugana.
Avuga ko mu buvuzi bwe, yahuye na byinshi byamushenguraga nko kuba umurwayi yaramupfiraga mu maso cyangwa umwana ukivuka agapfa.
Ati “Igihe cyose nagiraga ikibazo, by’umwihariko iyo uruhinja cyangwa umubyeyi yitabye Imana. abantu ntibashoboraga kubibona, ariko byarambabazaga cyane.”
Avuga ko uko kwikomeza, ndetse n’ibi byose byamuberaga mu maso, byamuhaga imbaraga zo gukora ibishoboka kugira ngo ku nshuro ikurikiraho hatagira utakaza ubuzima mu maso ye.
RADIOTV10