Niger: Perezida wahiritswe aratabaza ngo inzara ishobora kumwicira mu nzu yafungiranywemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mohamed Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Niger, aratabaza avuga ko ubuzima bumumereye nabi kuko ibyo kurya bigiye kumushirana ku buryo we n’umuryango bafite impungenge ko inzara ishobora kubugariza.

Mohamed Bazoum amaze ibyumweru bibiri ahiritswe ku butegetsi na bamwe mu basirikare bari bashinzwe kumurinda, bamushinja gushyira Igihugu mu kangaratete.

Izindi Nkuru

Ibiro Ntaramakuru Associated Press bivuga ko kuva ku itariki 26 z’ukwezi gushize aribwo Perezida Basoum, umuhungu we ndetse n’umwana we bafungiwe mu rugo rwabo.

Uretse kuba ibyo kurya ngo bigiye gushira dore ko basigaranye umuceri, ngo nta n’umuriro bafite.

Umujyanama wa Perezida avuga ko Bazoum atiteguye kwegura icyakora ngo aracyafite ubuzima bwiza nubwo yirinze gutangaza byinshi mu itangazamakuru.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko haba inama ihuza abo mu muryango wa ECOWAS ngo baganire ku buryo bwo gusubiza ku butegetsi Perezida Bazoum nyuma y’uko nyirantarengwa bari bahaye abafashe ubutegetsi irenze.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Karabo says:

    Ariko niyo miryango mpuzamahanga iyoborwa nibyontazi, ngo basubize président déchu Mohamed kubutegetsi, ndabasetse kabisa kubwo guteketeza nkabana bato cyaneee. None nuwo nawe ntiyegura kandi baramuhiritse, ubwo yishingikirije iki? Nasubize amerwe mwisaho ahubwo asenge cyanee batamuheza mu gihome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru