CP J.Bosco Kabera yigiriye muri bus yibutsa ingeso zigaragazwa n’abagenzi bakwiye gucikaho burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yageze no mu bagenzi, yibutsa zimwe mu ngeso zigaragazwa na bamwe mu batega imodoka za rusange nko gukorakora kuri bagenzi babo batabyumvikanyeho, agaragaza icyaca izi ngeso.

Ni ubukangumbaga bwakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023, aho kuri iyi nshuro bwakorewe mu bigo bitegerwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Izindi Nkuru

Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba gucana amatara mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda ndetse n’uw’abagenzi batwaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, agaruka ku matara y’imbere mu modoka, yavuze ko iyo adacanywe ashobora guha icyuho abokamwe n’ingeso zagiye zigaragara kuri bamwe mu bagenzi.

Yagize ati “Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko hari imyitwarire ya bamwe mu bagenzi ibangamira umutekano w’abo basangiye urugendo, nko gukorakora ku bandi batigeze bagirana ikiganiro n’abitwikira umwijima bagatega bisi bagenzwa no kureba urangaye ngo bamwibe.”

Yakomeje agira ati “Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gucana amatara y’imbere kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Moto na Velomoteri nazo zigacana amatara buri gihe ku manywa na nijoro.” 

Yavuze kandi ko amatara yo hanze, na yo agomba gucanwa igihe cyose giteganywa n’amategeko, kuko kutayacana bishobora guteza ibibazo.

Ati “Tuributsa abatwara ibinyabiziga ko bagomba kuyacana uko byagenwe cyane cyane iyo bwije. Byagiye bigaragara ko hari bantu bakuraho amatara cyangwa bakagenda batayacanye.”

Akomeza agira ati “Amatara rero igihe cyose bwije agomba guhora yaka, ntawe ugomba kwitwaza ngo hari urumuri ruhagije ku mihanda kuko bishobora guteza impanuka cyangwa ibindi byaha, ni yo mpamvu ikinyabiziga cyakozwe kigahabwa amatara.”

Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu gika cyayo cya mbere, havuga ko; amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

Mu gika cyayo cya 4 havuga ko; amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

CP John Bosco Kabera yashishikarije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere bakabimenyesha abashoferi bakumva ko ari inshingano zabo gucana amatara y’imbere mu modoka no gusobanurira abagenzi akamaro kayo.

Abagenzi na bo bibukijwe uruhare rwabo mu kwibutsa abashoferi
N’abamotari basabwe ko bagomba gucana amatara

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru