Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Irushanwa ry’abavangamiziki [DJs] rizwi nka ‘Mützig Amabeats DJ competition’ riteganyijwe kuzazenguruka mu bice byose by’Igihugu, rigeze mu cyiciro cyaryo cya gatatu, aho aba DJs 10 bagomba kuzavamo uzaryegukana bagiye gutangira guhatana.

Biteganyijwe ko aba DJs 10 batoranyije mu cyiciro cya mbere, bazavangavangira umuziki mu Kabari kazwi nka Shooters Lounge gaherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Aba DJs 10 bari muri iri rushanwa rizahita rikurikizaho ibyiciro bibiri bya nyuma, batoranyijwe binyuze mu matora y’abakunzi ba muzika ndetse n’abakemurampaka.

Ni irushanwa rizaha ibyishimo abakunzi ba muzika, kuko hateganyijwemo ibitaramo bitanu bizazenguruka Igihugu, aho aba-DJs babiri bazajya bahatanira imbere y’imbaga y’abazaba baje muri ibi bitaramo, ubundi abakemurampaka bazajye babaha amanota azateranywa nyuma y’ibi bitaramo, hagaragazwe uwagiye atsinda muri buri gitaramo. Iki cyiciro ni cyo kizavamo abazajya mu cya nyuma.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho ku nshuro ya mbere ryegukanywe na DJ Selekta Danny and DJ Khizzbeats, bombi ubu babaye abafatanyabikorwa mu kwamamaza Mützig, no kuri iyi nshuro riteganyijwemo ibihembo binyuranye.

Uwa mbere muri iri rushanwa rya MŰTZIG AMABEATS DJ Competition, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 18 Frw, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuvangavanga imiziki, bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

Naho uwa kabiri, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 12 Frw n’ibikoresho bya miliyoni 2,5Frw, mu gihe uwa gatatu, azahembwa amafaranga 2 500 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru