Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

radiotv10by radiotv10
24/08/2021
in SIPORO
0
Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya  #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO
Share on FacebookShare on Twitter

Salah Mejri ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia yafashije iki gihugu gutsinda Guinea amanota 82-46 (17-9,24-11, 21-14,20-12) atsindamo amanota 17.Tunisia niyo kipe ibitse igikombe giheruka cya 2017 yatwaye itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, Salah Mejri uretse gutsinda amnaota 17,yakoze rebounds eshatu, umupira umwe wabyaye amanota yakira imipira ibiri anabuza indi ine guhita ivuye ku bakinnyi ba Guinea. Salah yahise aba umukinnyi w’umukino kuko umusaruro rusange w’umukino (Efficiency) yagize +24 mu minota 21’33” yamaze mu kibuga muri uyu mukino w’itsinda rya kabiri (B).

Salah Mejri (50) ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia azamura umupira

Abandi bakinnyi bazamuye amanota ya Tunisia barimo Omar Abada wakinnye iminota 23’46” agatsinda amanota 10, Michael Roll akina iminota 26’09” atsinda amanota 14 agira Efficiency ya +17 mu gihe Mourad El Mabrouk yakinnye 20’57” agatsinda amanota icyenda (9).

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yatangiye neza irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Basketball

Ku ruhande rwa Guinea yagowe no kugira ubwiganze mu gukora amanota muri uyu mukino, umukinnyi wayo wagize umusaruro uri hejuru ni Ibrahima Doumbouya watsinze amanota arindwi (7) akagira efficiency ya +8 mu minota 20’03” yamaze mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino harakurikiraho uwuhuza Republique Centre Afrqiue (RCA) na Misiri saa saba n’igice (13h30’) hakinwa umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) mbere y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa ruhura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DR Congo) guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Ikipe y’igihugu ya Guinea yabaye ikipe ya mbere yatsinzwe muri AfroBasket 2021

Omar Abada (4) wa Tunisia azamukana umupira

Dauda Diaby wa Guinea ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Salah Mejri (50) ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia yafashije iki gihugu gutsinda Guinea amanota 82-46

Abakinnyi ba Tunisia bafata amabwiriza y’umutoza Dirk Bauermann hagati mu mukino

Achref Gannouni (3) ahaganye na DAOUDA ViDSON Conde (14) wa Guinea

Makram Ben Romdhane (12) wa Tunisia ashaka aho yanyuza umupira ugana mu nkangara

Ikipe y’igihugu ya Tunisia imwe mu yahabwa amahirwe muri iri rushanwa

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

10 SPORTS: José Bosingwa na Maya Yoshida..baravutse, imikino olempike ya 2008 yaciye agahigo

Next Post

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Related Posts

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.