• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

radiotv10by radiotv10
24/08/2021
in SIPORO
0
Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya  #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO
Share on FacebookShare on Twitter

Salah Mejri ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia yafashije iki gihugu gutsinda Guinea amanota 82-46 (17-9,24-11, 21-14,20-12) atsindamo amanota 17.Tunisia niyo kipe ibitse igikombe giheruka cya 2017 yatwaye itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, Salah Mejri uretse gutsinda amnaota 17,yakoze rebounds eshatu, umupira umwe wabyaye amanota yakira imipira ibiri anabuza indi ine guhita ivuye ku bakinnyi ba Guinea. Salah yahise aba umukinnyi w’umukino kuko umusaruro rusange w’umukino (Efficiency) yagize +24 mu minota 21’33” yamaze mu kibuga muri uyu mukino w’itsinda rya kabiri (B).

Salah Mejri (50) ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia azamura umupira

Abandi bakinnyi bazamuye amanota ya Tunisia barimo Omar Abada wakinnye iminota 23’46” agatsinda amanota 10, Michael Roll akina iminota 26’09” atsinda amanota 14 agira Efficiency ya +17 mu gihe Mourad El Mabrouk yakinnye 20’57” agatsinda amanota icyenda (9).

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yatangiye neza irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Basketball

Ku ruhande rwa Guinea yagowe no kugira ubwiganze mu gukora amanota muri uyu mukino, umukinnyi wayo wagize umusaruro uri hejuru ni Ibrahima Doumbouya watsinze amanota arindwi (7) akagira efficiency ya +8 mu minota 20’03” yamaze mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino harakurikiraho uwuhuza Republique Centre Afrqiue (RCA) na Misiri saa saba n’igice (13h30’) hakinwa umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) mbere y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa ruhura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DR Congo) guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Ikipe y’igihugu ya Guinea yabaye ikipe ya mbere yatsinzwe muri AfroBasket 2021

Omar Abada (4) wa Tunisia azamukana umupira

Dauda Diaby wa Guinea ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Salah Mejri (50) ukinira ikipe y’igihugu ya Tunisia yafashije iki gihugu gutsinda Guinea amanota 82-46

Abakinnyi ba Tunisia bafata amabwiriza y’umutoza Dirk Bauermann hagati mu mukino

Achref Gannouni (3) ahaganye na DAOUDA ViDSON Conde (14) wa Guinea

Makram Ben Romdhane (12) wa Tunisia ashaka aho yanyuza umupira ugana mu nkangara

Ikipe y’igihugu ya Tunisia imwe mu yahabwa amahirwe muri iri rushanwa

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nineteen =

Previous Post

10 SPORTS: José Bosingwa na Maya Yoshida..baravutse, imikino olempike ya 2008 yaciye agahigo

Next Post

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.