Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukuriye Gatulika mu Rwanda hamenyekanye umuhango yarimo ku munsi ukomeye muri Kiliziya

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in MU RWANDA
0
Ukuriye Gatulika mu Rwanda hamenyekanye umuhango yarimo ku munsi ukomeye muri Kiliziya
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yari i Burundi ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikilamariya, aho muri iki Gihugu hizihizwaga na ho umunsi ukomeye w’iyogezabutumwa ry’Ivanjiri.

Byatangajwe na Musenyeri Antoni Karidinali mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ko yari yagiye kwifatanya na Kiliziya Gatulika y’i Burundi mu kwizihiza yubile.

Yagize ati “Twifatanyije mu byinshimo byinshi mu muryango wa Kiliziya y’Umuryango w’Imana i Mugera mu Burundi mu kwizihiza yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa ry’ivanjiri.”

Antoni Karidinali Kambanda, yasoje ubutumwa bwe avuga ko kwizihiza iyi Yubile, byagaragaje ukwemera n’icyizere bya Kiliziya Gatulika.

Iyi Yubile yizihirijwe rimwe no kwizihiza Umunsi ukomeye muri Kiliziya Gatulika w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikilamariya, usanzwe unafite igisobanuro gikomeye muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, dore ko ari ho hari ahabonekewe na Nyina wa Jambo, i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru.

Aha habereye amabonekerwa ya Bikilamariya i Kibeho, hasanzwe hanahurira imbaga y’abantu baturutse mu bice byose by’Isi biganjemo Abakirisiti Gatulika, bari banakubise buzuye kuri uyu wa Kabiri.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ahari hateraniye abantu bagera mu bihumbi 70, Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Celestin Hakizimana watuye Igitambo cy’Ukarisitiya, yibukije abakristu ba Kiliziya Gatulika guhora biragiza Umubyeyi Bikilamariya.

Yagize ati “Tuzabana na we tumwiyambaza kenshi gashoboka muri rozari ntagatifu, tuzabana na we tumwiyambaza mu ishapule y’ububabare, tuzabana na we tumuhoza kandi dusenga twisubiraho.”

Abitabiriye uyu munsi aha ku butaka Butagatifu, bagaragaje ko batashye bafashijwe kandi bizeye ibitangaza bakorewe n’umubyeyi Bikilamariya.

Naho hari hateraniye imbaga y’Abakirisitu benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 9 =

Previous Post

Icyemezo gitunguranye cy’Umuvugizi w’Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Next Post

Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi

Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.