Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA, SINEMA
0
Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close muri muzika Nyarwanda, akaba asanzwe ari n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), yinjiye no muri Sinema Nyarwanda.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album yise Essence, asanzwe anazwi mu bwanditsi bw’ibitabo, by’umwihariko iby’inkuru z’abana, akaba anazwiho ubuhanga mu gushushanya.

Tom Close ubu yanasinyanye amasezerano n’Ikigo Zacu Entertainment gifite na Televiziyo yitwa Zacu TV inyuraho Filimi Nyarwanda, agamije gutunganya filimi.

Uyu muhanzi wanakunze kuvuga ko ibijyanye na Sinema na byo biri mu ndoto ze, avuga ko ubu agiye no gushora imari muri sinema, nk’utunganya filimi akanaziyobora.

Gusa avuga ko we atazikana filimi, ariko ibindi bijyanye na zo akazajya abigiramo uruhare, ku buryo mu bihe biri imbere, hari filimi yagizemo uruhare zizatangira kujya hanze.

Ati “Njye icyo nzakora ni ukuzishyira hanze, kuyandika, hari ukuyiyobora uko ikinwa ndetse n’uko itegurwa, itunganywa ubundi igasohoka ikajya hanze.”

Avuga ko hari inkuru nyinshi zavamo filimi yamaze kwandika, ku buryo hari izizavamo filimi azagiramo uruhare, zigashyirwa hanze mu gihe cya vuba.

Ati “Mfite inkuru nyinshi z’amafilimi nanditse, ndetse n’imishinga hari abo turi kuyifatanya muri iyi minsi ku buryo izajya ahagaragara.”

Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi ndetse n’umuyobozi w’urwego rwa Leta mu buzima, avuga ko amashusho ya filimi ye ya mbere azafatwa mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2023, ubundi ikazajya hanze nyuma yo gutunganywa.

Tom Close yasinyanye amasezerano na Zacu Entertainment
Imwe mu mishinga ya Tom Close ayikorana n’umugore we Tricia

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − seven =

Previous Post

Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika

Next Post

I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

Related Posts

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

by radiotv10
12/08/2025
0

Umunyamakuru Nepo Dushime bita ‘Mubicu’ uzwi mu biganiro bya siporo no kogeza imipira, yerecyeje ku kindi gitangazamakuru nyuma yo gutandukana...

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

by radiotv10
12/08/2025
0

Over the years, Rwanda’s dance culture has gone through an exciting transformation. What once started as traditional moves like Amaraba,...

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
11/08/2025
0

Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa byo gususurutsa abantu, biravugwa ko yatawe muri yombi akekwaho gutwara ikinyabiziga...

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

IZIHERUKA

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari
MU RWANDA

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

by radiotv10
13/08/2025
0

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

12/08/2025
The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

13/08/2025
Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.