Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film wamamaye nka Ndimbati, wigeze gufungwa akekwaho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, bakanabyarana, ariko akaza kurekurwa agizwe umwere, byamenyekanye ko yongeye guhamagazwa na RIB, ndetse yagize n’icyo avuga ko cyatumye atumizwa.

Inkuru yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuzwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ariko akaba yaritabye uru rwego ku wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Ni n’amakuru yanemejwe n’Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ariko rwirinda kuvuga byinshi ku byo akekwaho, kuko bikiri mu iperereza.

Amakuru yavugaga ko Ndimbati akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kutuzuza inshingano zo kurera abana b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus, wari wanatumye afungwa.

Gusa uyu mukinnyi wa Film avuga ko atigeze ahagarika izo nshingano, ahubwo ko yazikomeje, ndetse mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Kigali Today, yavuze ko hari na gihamya ko akomeje kwita kuri abo bana.

Aganira n’umunyamakuru, Ndimbati yagize ati “Jya kuri ‘instagram’ yanjye urebe mperutse kubasohokana ndabatembereza muri expo ejobundi, iyo mbafasha noherereza mama wabo amafaranga nkoresheje Mobile Money. Rero sinzi niba naguha messages zose za MoMo kugira ngo wemere ko mbafasha koko.”

Ndimbati uvuga ko uwo mugore babyaranye ari we watumye yongera gutumizwa na RIB, ariko ko yakomeje kumunaniza, ndetse ko aherutse no kwanga ko abonana n’abana be.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje ‘fun’ iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa

Next Post

Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

Related Posts

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community
MU RWANDA

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.