Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film wamamaye nka Ndimbati, wigeze gufungwa akekwaho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, bakanabyarana, ariko akaza kurekurwa agizwe umwere, byamenyekanye ko yongeye guhamagazwa na RIB, ndetse yagize n’icyo avuga ko cyatumye atumizwa.

Inkuru yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuzwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ariko akaba yaritabye uru rwego ku wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Ni n’amakuru yanemejwe n’Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ariko rwirinda kuvuga byinshi ku byo akekwaho, kuko bikiri mu iperereza.

Amakuru yavugaga ko Ndimbati akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kutuzuza inshingano zo kurera abana b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus, wari wanatumye afungwa.

Gusa uyu mukinnyi wa Film avuga ko atigeze ahagarika izo nshingano, ahubwo ko yazikomeje, ndetse mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Kigali Today, yavuze ko hari na gihamya ko akomeje kwita kuri abo bana.

Aganira n’umunyamakuru, Ndimbati yagize ati “Jya kuri ‘instagram’ yanjye urebe mperutse kubasohokana ndabatembereza muri expo ejobundi, iyo mbafasha noherereza mama wabo amafaranga nkoresheje Mobile Money. Rero sinzi niba naguha messages zose za MoMo kugira ngo wemere ko mbafasha koko.”

Ndimbati uvuga ko uwo mugore babyaranye ari we watumye yongera gutumizwa na RIB, ariko ko yakomeje kumunaniza, ndetse ko aherutse no kwanga ko abonana n’abana be.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru