Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
26/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Kagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, watanze amakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yaboheye umugabo mu Biro by’Akagari akanamukubita ku bugabo bwe, yahishuye ko byamubyariye amazi n’ibisusa, ubu akaba atagihabwa serivisi n’ubuyobozi.

Bugenimana Pelagie utuye mu Mudugudu wa Kabigabiro, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, avuga ko amaze iminsi asiragira ku buyobozo ngo bumusinyire ibyangombwa ashaka, ariko bukaba bwaramwimye iyi serivisi.

Avuga ko imvano y’ibi ari uko yigeze gutanga amakuru ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyoni, wavuzweho kubohera umutura mu Biro by’akagari akanamukubita ku bugaboo.

Ati “Njyewe cyokora navuze ibyo nabonye maze kubivuga uko byagenze, nyuma y’aho umugabo wanjye byageze aho igihe yari atashye ahura n’inzego z’umutekano atashye baramufata baramujyana. Byabaye ngombwa ko bantuma igipapuro cyo kujya kumufunguza bamushyize mu nzererezi, baravuga ngo wowe ugende wandikishe igipapuro kigaragaza ko umugabo wawe nta cyaha yaba yarakoze, nyura ku nzego zo hasi baransinyira ngeze kwa Mudugudu ntiyansinyira, ni bwo yahise ahamagara Gitifu ati ‘ba bagore bavugiye kuri radiyo batangiye kudukenera bari gusaba ibyangombwa byo kujya gufunguza abagabo babo’.”

Yakomeje agira ati “Kuko biriya bintu bikimara kuba (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyoni bivugwa ko yaboheye umuturage mu Biro by’Akagari akanamukubita ku bugabo), abaturage bose bababitsemo ikintu cy’ubwoba.”

Umuyobozi w’Umudugudu yanze kumusinyira

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko basigaye batinya gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru kubera ingaruka zikunze kuba ku babitanga.

Ubwo umunyamakuru yegeraga umwe muri aba baturage, yagize ati “Oya njyewe ntihagire umbaza ikintu, kirazira nta n’ubwo nanabivuga, ntabwo nabivuga kuri radio ntibibaho.”

Undi ati “Natwe tunagira ikibazo cyo gutanga ibitekerezo byacu, ushobora kuvuga ijambo ukarizira rero twebwe turatinya.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabigabiro, Nyiransengimana Hillalie yanze kugira icyo avuga kuri iki kibazo cyangwa ibindi byagaragajwe na bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu, ahubwo agahatira umunyamakuru kumubwira uwamuhamagaye mu Mudugudu we.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru, bityo ko nta muyobozi ukwiye kubirengaho.

Ati “Umuturage rero kuba yakwimwa ibyangombwa kubera ko yavuganye n’itangazamakuru, ntaho byigeze biteganywa n’amategeko, kandi buri wese aba afite umukuriye mu buyobozi kandi tuba dushinzwe abari munsi yacu, ibyemezo bidafatiwe ku Murenge byafatwa n’Akarere, yewe natwe hari ibyo dukora nabi Guverineri akabikosora, ibyo rero njye navuga ko ari abantu ku giti cyabo, niba baratoteje cyangwa barabujije umuturage kwisanzura mu gutanga ibitekerezo bye ntabwo ari Leta yabatumye.”

Yakomeje agira ati “Nta muturage ukwiye kubuzwa gutanga ibitekerezo bye, ntawe ukwiye kubihorwa natwe abayobozi murabizi itangazamakuru rihora ritubaza, hari n’ibyo ritubaza twakoze nabi, hari ibyo ridufasha mu gushimira abaturage, mu gukora ubukangurambaga, itangazamakuru ririho kugira ngo ridufashe twese.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe hari n’umuyobozi wakorera umuturage ibi, ubuyobozi bumushinzwe, bwabimuryoza.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

Next Post

Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho

Related Posts

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho

Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.