Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Kagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, watanze amakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yaboheye umugabo mu Biro by’Akagari akanamukubita ku bugabo bwe, yahishuye ko byamubyariye amazi n’ibisusa, ubu akaba atagihabwa serivisi n’ubuyobozi.

Bugenimana Pelagie utuye mu Mudugudu wa Kabigabiro, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, avuga ko amaze iminsi asiragira ku buyobozo ngo bumusinyire ibyangombwa ashaka, ariko bukaba bwaramwimye iyi serivisi.

Izindi Nkuru

Avuga ko imvano y’ibi ari uko yigeze gutanga amakuru ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyoni, wavuzweho kubohera umutura mu Biro by’akagari akanamukubita ku bugaboo.

Ati “Njyewe cyokora navuze ibyo nabonye maze kubivuga uko byagenze, nyuma y’aho umugabo wanjye byageze aho igihe yari atashye ahura n’inzego z’umutekano atashye baramufata baramujyana. Byabaye ngombwa ko bantuma igipapuro cyo kujya kumufunguza bamushyize mu nzererezi, baravuga ngo wowe ugende wandikishe igipapuro kigaragaza ko umugabo wawe nta cyaha yaba yarakoze, nyura ku nzego zo hasi baransinyira ngeze kwa Mudugudu ntiyansinyira, ni bwo yahise ahamagara Gitifu ati ‘ba bagore bavugiye kuri radiyo batangiye kudukenera bari gusaba ibyangombwa byo kujya gufunguza abagabo babo’.”

Yakomeje agira ati “Kuko biriya bintu bikimara kuba (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyoni bivugwa ko yaboheye umuturage mu Biro by’Akagari akanamukubita ku bugabo), abaturage bose bababitsemo ikintu cy’ubwoba.”

Umuyobozi w’Umudugudu yanze kumusinyira

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko basigaye batinya gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru kubera ingaruka zikunze kuba ku babitanga.

Ubwo umunyamakuru yegeraga umwe muri aba baturage, yagize ati “Oya njyewe ntihagire umbaza ikintu, kirazira nta n’ubwo nanabivuga, ntabwo nabivuga kuri radio ntibibaho.”

Undi ati “Natwe tunagira ikibazo cyo gutanga ibitekerezo byacu, ushobora kuvuga ijambo ukarizira rero twebwe turatinya.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabigabiro, Nyiransengimana Hillalie yanze kugira icyo avuga kuri iki kibazo cyangwa ibindi byagaragajwe na bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu, ahubwo agahatira umunyamakuru kumubwira uwamuhamagaye mu Mudugudu we.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru, bityo ko nta muyobozi ukwiye kubirengaho.

Ati “Umuturage rero kuba yakwimwa ibyangombwa kubera ko yavuganye n’itangazamakuru, ntaho byigeze biteganywa n’amategeko, kandi buri wese aba afite umukuriye mu buyobozi kandi tuba dushinzwe abari munsi yacu, ibyemezo bidafatiwe ku Murenge byafatwa n’Akarere, yewe natwe hari ibyo dukora nabi Guverineri akabikosora, ibyo rero njye navuga ko ari abantu ku giti cyabo, niba baratoteje cyangwa barabujije umuturage kwisanzura mu gutanga ibitekerezo bye ntabwo ari Leta yabatumye.”

Yakomeje agira ati “Nta muturage ukwiye kubuzwa gutanga ibitekerezo bye, ntawe ukwiye kubihorwa natwe abayobozi murabizi itangazamakuru rihora ritubaza, hari n’ibyo ritubaza twakoze nabi, hari ibyo ridufasha mu gushimira abaturage, mu gukora ubukangurambaga, itangazamakuru ririho kugira ngo ridufashe twese.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe hari n’umuyobozi wakorera umuturage ibi, ubuyobozi bumushinzwe, bwabimuryoza.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru