Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare mishya y’imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda, ikomeje kuzamuka kuko mu mwaka umwe gusa yiyongereyeho ibihumbi bine, nubwo hashyizweho ingamba zinyuranye zigamije kugabanya ubucucike mu magororero.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), igaragaza ko imfungwa n’abagororwa bari mu magororero 13 yo mu Rwanda, bagera ku 89 034, mu gihe umwaka ushize wa 2022, bari ibihumbi 85.

Izindi Nkuru

Iri zamuka kandi riragaragara mu gihe mu myaka ibiri ishinze, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinyuranye zigamije kugabanya ubucucike mu magororero.

Izo ngamba zirimo guha imbabazi bamwe mu bahamijwe ibyaha byoroheje, aho muri 2022, hafunguwe abagera mu 2 617, barimo abafunguwe ku bw’imabazi za Perezida wa Repubulika, mu gihe muri uyu mwaka hamaze gufungwa 381.

Nanone kandi muri gahunda yazanywe y’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’imfungwa izwi nka ‘plea bargaining’, muri uyu mwaka hafunguwe imfungwa 621.

Iyi gahunda ya ‘plea bargaining’ yatangijwe umwaka ushize, kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa, hamaze gufungwa abagera mu 1 500 kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023.

Nanone kandi Ubucamanza bw’u Rwanda, buri gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo hatangire no gushyirwa mu bikorwa ibihano bitari ugufungirwa mu magororero, nk’imirimo nsimburagifungo, iteganywa n’itegeko.

Umuvugizi wa RCS, Daniel Kabanguka avuga ko nubwo imibare y’imfungwa n’abagororwa bari mu magororero, yazamutse, bitavuze ko ziriya ngamba zashyizweho zidatanga umusaruro.

Yavuze ko nubwo izi ngamba zose zikorwa, ariko abinjira mu magororero bakomeje kuba benshi ugereranyije n’abafungurwa.

Yavuze ko kandi nk’abantu 12 501 bari mu magororero, bataburana, bakaba bategereje ibyemezo by’inkiko, ku buryo hashobora kuba harimo n’abazarekurwa.

Yavuze kandi ko nanone nubwo iyi mibare yiyongereye, bitavuze ko ubucucike bwazamutse, kuko kuvugurura amagorero yagurwa, na byo bitanga umusaruro wo kugabanya ubucucike, ku buryo ubu buri ku 140% buvuye ku 170% bwariho mu myaka ishize.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru