Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

radiotv10by radiotv10
31/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba basaba ko ubukarabiro ndetse n’ibikorwa by’isuku byubatswe mu bihe bya COVID-19 bitagikora, byasanwa bikongera gukoreshwa, kuko amafaranga byatanzweho adakwiye gupfa ubusa.

Mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki no kugira isuku ihagije byari bimwe mu ngamba zo guhangana nacyo.

Ibi kandi byajyanaga no kuba ubuyobozi bwaragiye bwubaka ubukarabiro ahantu hahurira abantu benshi, abaturage na bo bafite ibikorwa runaka bagasabwa gushyiraho za kandagira ukare.

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage babwiye RADIOTV10 ko amafaranga yagiye kuri ibi bikorwa by’isuku yapfuye ubusa, kuko ibi bikorwa bitagikoreshwa.

Mukampazimpaka Peruth wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Ibi byabaye itubyamutungo. Uko mbona byari bikwiye kugenda n’ubusanzwe ko batwigisha gukora isuku bakagombye gushyiramo amazi, n’uje wese agakaraba.”

Undi mugenzi we wo mu Karere ka Bugesera yagize ati “Kuba byaragiyeho amafaranga bikaza guhagarara ni igihombo, amafaranga aba yaratakaye kubera kutabyitaho nk’ababishinzwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro.

Ati “Ibidakora uyu munsi ni ibibazo kuba bidakora, kuko COVID-19 ntabwo ari yo yonyine igomba gutuma tugira isuku. Isuku igomba guhoraho. Aho ubukarabiro buri butagikora icyo dukora ni ukuvugana na ba nyirabwo n’abayobozi haba ari ku mavuriro, ku mashuri ahantu aho ariho hose ko tugomba kongera kwibuka yuko ikintu cyose tugomba gukora dukwiye gukaraba tukagira isuku.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buvuga ubukarabiro bwinshi bwubatswe mu bihe bya COVID-19, bwubatswe n’abafatanyabikorwa mu Turere.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + four =

Previous Post

BREAKING: Abajenerali 12 ba RDF barimo Aba-Generals-Full babiri bashyizwe mu kiruhuko

Next Post

Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka

Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.