Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba basaba ko ubukarabiro ndetse n’ibikorwa by’isuku byubatswe mu bihe bya COVID-19 bitagikora, byasanwa bikongera gukoreshwa, kuko amafaranga byatanzweho adakwiye gupfa ubusa.

Mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki no kugira isuku ihagije byari bimwe mu ngamba zo guhangana nacyo.

Izindi Nkuru

Ibi kandi byajyanaga no kuba ubuyobozi bwaragiye bwubaka ubukarabiro ahantu hahurira abantu benshi, abaturage na bo bafite ibikorwa runaka bagasabwa gushyiraho za kandagira ukare.

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage babwiye RADIOTV10 ko amafaranga yagiye kuri ibi bikorwa by’isuku yapfuye ubusa, kuko ibi bikorwa bitagikoreshwa.

Mukampazimpaka Peruth wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Ibi byabaye itubyamutungo. Uko mbona byari bikwiye kugenda n’ubusanzwe ko batwigisha gukora isuku bakagombye gushyiramo amazi, n’uje wese agakaraba.”

Undi mugenzi we wo mu Karere ka Bugesera yagize ati “Kuba byaragiyeho amafaranga bikaza guhagarara ni igihombo, amafaranga aba yaratakaye kubera kutabyitaho nk’ababishinzwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro.

Ati “Ibidakora uyu munsi ni ibibazo kuba bidakora, kuko COVID-19 ntabwo ari yo yonyine igomba gutuma tugira isuku. Isuku igomba guhoraho. Aho ubukarabiro buri butagikora icyo dukora ni ukuvugana na ba nyirabwo n’abayobozi haba ari ku mavuriro, ku mashuri ahantu aho ariho hose ko tugomba kongera kwibuka yuko ikintu cyose tugomba gukora dukwiye gukaraba tukagira isuku.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buvuga ubukarabiro bwinshi bwubatswe mu bihe bya COVID-19, bwubatswe n’abafatanyabikorwa mu Turere.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru