Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe habura amasaha macye ngo abana b’Ingagi 23 bahabwe amazina; imibare igaragaza ko mu myaka 18 u Rwanda rumaze rushyizeho gahunda yo ‘Kwita Izina’ umuryango w’ingangi umaze kwiyongera ku rugero rurenga 20%, ntibyagarukira aho gusa kandi, kuko n’abazisura biyongereye.

Kuri uyu wa 01 Nzeri 2023 abana b’Ingagi 33 biryamiye mu Birunga batekanye bazahuza abakomeye mu ngeri zitandukanye, aho bazitwa amazina, mu muhango unogeye ijisho ugiye kuba ku nshuro ya 19 mu kibaya kiri mu nkombe z’Ibirunga mu Kinigi.

Izindi Nkuru

Kuri iyi nshuro, abahungu babyawe na Intango, Ishyaka, Gutangara, Shishikara, Isaro, Icyamamare, Ingenzi, Mudakama; n’abakobwa bavutse kuri Twitabweho, Teta, Kurinda, Taraja, Sugira, Muntu, Sulubika, Inkindi, Ubudehe, Ubuhamya, Akaramata, Umurinzi, ndetse na bene karabo na Nyenyeri bazahabwa amazina yabo.

Abo ni barumuna ba bagenzi babo 352 bahawe amazina hagati y’umwaka wa 2005 kugeza muri 2023.

Mu myaka 18 igikorwa nk’iki kimaze mu Rwanda; Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB rugaragaza ko umuryango w’Ingagi wiyongera ku rugero rwa 23%.

Muri icyo gihe n’umubare w’abasura u Rwanda wariyongereye uva ku bihumbi 449 byo mu mwaka wa 2006 bagera kuri 1 105 460 muri 2021. Muri uwo mwaka abasuye ingagi batanze miliyoni 113 USD.

Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022 izi ngagi zinjije miliyoni $ 11, mu gihe muri 2021 yari miliyoni 6USD. Naho muri 2020 yageze kuri miliyoni $5,9. Icyakora mbere y’umwaduko wa COVID-19; izi Ngagi zari zinjirije u Rwanda miliyoni $ 21,9. Iki cyorezo cyatumye urwego rw’ubukerarugendo buhomba ku rugero rwa 70%.

Icyakora mu mwaka ushize; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yemeje ko uru rwego rutangiye kubyutsa umutwe. Aho hari mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 17.

Icyo gihe yagize ati “Nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19 byagize ingaruka ku bukerarugendo, ubu noneho ibintu bitangiye kumera neza. Ubukerarugendo bumaze kuzamuka kuri 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya COVID-19. Amafaranga yo muri Pariki amaze no kuharenga gato. Ni intambwe nziza yo kwishimira kandi twizeye ko bizakomeza gutyo.”

Kwaguka k’uyu muryango w’Ingangi, abazishinzwe bavuga ko zikeneye no kwisanzura. Guverinoma y’u Rwanda yizeje ko igiye kwagura iyi Pariki y’Ibirunga, kandi bikazanagirira akamaro abaturiye iyi Pariki.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yayoboraga umuhango wo Kwita Izina w’umwaka ushize, yagarutse kuri iki cyifuzo cya Guverinoma.

Yagize ati “Nishimye kubamenyesha ko hari umushinga wo kwagura Pariki. Ntabwo ari umushinga uzaba utunguranye, ahubwo ni umushinga mwese muzagiramo uruhare dukurikije akamaro twavuze k’ubukerarugendo.”

RDB igaragaza ko kuva muri 2005 kugeza muri 2021 bakoresheje miliyoni 7,9 USD mu gufasha imishinga 881 y’abaturiye Pariki z’Igihugu, kandi muri yo 500 yakozwe n’abaturiye Pariki y’Ibirunga.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru