Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Rurangiranwa muri Filimi witabiriye ‘KwitaIzina’ yavuze akamuri ku mutima

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, SINEMA
0
Rurangiranwa muri Filimi witabiriye ‘KwitaIzina’ yavuze akamuri ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film w’icyamamare ku Isi, Idris Elba uri mu bise Abana b’Ingagi, yavuze ko yishimiye kuba yaritabiriye ibi birori, anabonera kuvuga icyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aranamushimira.

Mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi 23, byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, ni bamwe mu byamamare bise amazina, aho uwo bise, bamuhaye izina rya ‘Narame’.

Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu muhango wo Kwita Izina, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005, kuri iyi nshuro akaba ari ubwa kabiri yari ahaje, ariko ko yatunguwe no gusanga iki Gihugu cyarateye imbere.

Idris Elba yagize ati “Ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”

Nyuma y’uyu muhango, Idris Elba wanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, yagaragaje ibyishimo byo kuba yaritabiriye uyu muhango wo ‘Kwita Izina’ Abana b’Ingagi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto we n’umugore we bari i Kinigi, ndetse banakirwa na Perezida Paul Kagame, Idris Elba yagize ati “Njye na Sabi [Umugore we] twishimiye kwita ibirori byo Kwita Izina mu Rwanda. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye ‘kubago igihe kirekire’.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku kamaro k’ubuhanzi mu kuzamura Afurika y’ahazaza.”

Idris Elba yasoje ubutumwa bwe ashimira Abanyarwanda n’uburyo yakiriwe mu rw’Imisozi igihumbi, avuga ko ari kimwe mu byo azazirikana mu buzima bwe.

Idris Elba ubwo yitabiraga ibirori byo Kwita Izina

Yavuze ko we n’umugore we bishimira uko bakiriwe mu Rwanda
Banakiriwe na Perezida Kagame

Yamushimiye ibiganiro byiza bagiranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Gabon: Umujenerali wahiritse ubutegetsi agiye kujya ku rundi rwego

Next Post

Basketball: APR BBC yasubiriye REG BBC mu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku bakinnyi n’abafana

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: APR BBC yasubiriye REG BBC mu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku bakinnyi n’abafana

Basketball: APR BBC yasubiriye REG BBC mu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku bakinnyi n’abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.