Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Barikanga ibiza bidasanzwe byabasiga mu bwigunge ubugirakaribi

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Barikanga ibiza bidasanzwe byabasiga mu bwigunge ubugirakaribi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko bafite impungenge ko santere y’ubucuruzi yabo ishobora kurindimurwa n’inkangu yanabangirije umuhanda wabahuzaga n’Akarere ka Karongi.

Ni inkangu ishobora guterwa n’icyobo kiri hafi y’iyi santere y’ubucuruzi ya Nkomane, kiri munsi y’inzu z’ubucuruzi, aho abaturage bagaragaza ko kibahangayikishije.

Umuturage umwe ati “Kiratubangamiye kuko cyasenye umuhanga waduhuzaga na Karongi ndetse n’imirima y’icyayi cyacu yaratwatwawe. Hatagize igikorwa na santere ya Nkomane yakwisanga mu kabande.”

Undi ati “tuba dufite ubwoba ko rimwe tuzisanga mu kabande kuko n’amazu amwe n’amwe yarasenyutse, hari n’izitagikorerwamo muri iyi santere kubera iki cyobo, bakitwubakiye imvura itaragwa byaba byiza.”

Uretse aba baturage bagaraza iki kibazo, n’ubuyobozi bubona ko gihangayikishije kuko hari n’inzu z’ubucuruzi zitagikorerwamo,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, ati “Igihombo ku baturage no ku Gihugu kuko cyanahagaritse n’ubuhahirane hagati y’abatuye Akarere ka Nyamagabe n’abo mu Karere ka Karongi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki cyobo kiramutse kidakozwe, cyatuma ingaruka zikomeza kwiyongera.

Ati “Inyigo yarakozwe, icyo dusaba  inzego zindi zidukuriye ni uko zakwihutisha igikorwa cyo kubakira iki cyobo kuko kirahangayikishije.”

Ikibazo cy’iyi nkangu, cyatangiye kugaragara ari akobo gato muri 2019, ubwo umuhanda Gasarenda-Gisovu wakorwaga, harushaho kwiyongera mu 2022 bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi ikanateza ibiza mu Murenge wa Nkomane.

Santere yabo y’ubucuruzi barabona ishobora kuzimira

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIO TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − nine =

Previous Post

Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Next Post

Icyafashije inzego kumenya ibyumvikanamo amahano akekwa ku mugabo yakoreye uwo yibyariye

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Icyafashije inzego kumenya ibyumvikanamo amahano akekwa ku mugabo yakoreye uwo yibyariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.