Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyagirirwa muri za Gare: Ibitangazwa n’Umujyi wa Kigali ntibyumvikanamo icyabarema agatema

radiotv10by radiotv10
09/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyagirirwa muri za Gare: Ibitangazwa n’Umujyi wa Kigali ntibyumvikanamo icyabarema agatema
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bategera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu bigo byabigenewe [Gare], bavuga ko mu bihe by’imvura banyagirwa, mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu myaka 5 ariko ntibugaragaze ko hazaboneka aho abagenzi bakugama.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye muri Gare imwe yo mu Mujyi wa Kigali ya Kabuga, mu masaha y’igitondo, asanga imvura iri kugwa, nta muntu uri muri iyi Gare ahubwo imodoka zabuze abazijyamo, kuko abagenzi baje gutega bari bugamye mu nzu ziri hafi aho.

Bamwe mu bari baje gutegera imodoka muri iyi Gare, bavuga ko baje bagatonda imirongo ariko imvura ikaza kuyibasangaho, bakayivaho biruka bajya gushaka aho bugama.

Umwe ati “Nk’ubu mvuye ku murongo nza hano ku ibaraza kwikinga imvura kuko yari ibaye nyinshi. Impamvu ni uko aho dutegerereza hadasakaye.”

Ibi ni nako bimeze muri Gare ya Kimironko, aho umunyamakuru yageze agasanga ikirere kijimye nk’ikigiye kubyara imvura, ari na ko abaturage bari bafite impunge z’aho bayugamira.

Kagabo Paul yagize ati “Imvura iramutse iguye nyine nasohoka gare nkajya hariya hanze kugama, none se ko ntaguma ku murongo ngo nyagirwe.”

Mugenzi we na we avuga ko bigoye kwihanganira kunyagirwa, ahubwo bahitamo kujya kugama bakaza gutega imvura ihise.

Ati “N’ejobundi haguye imvura nyinshi insanga ndimo hano ku murongo, ariko abenshi twahise twiruka tujya kugama hanze ya Gare, ubwo nyine imodoka ziraza zikijyanira abandi bemeye kunyagirwa.”

Iki kibazo kandi kinagaragara mu bindi bigo bitegerwamo imodoka bizwi muri Kigali, nka Nyabugogo ndetse no mu Mujyi rwagati ahazwi nka Downtown.

Abaturage bakunze gutegera imodoka muri ibi bigo, bafite ibyifuzo. Mukamasabo Theodosie ati “Bakwiye kureba uburyo ahantu abagenzi bahagaraga bategereje imodoka bahasakara ku buryo imvura iguye baguma ku mirongo, kuko nk’ubu imodoka iransiga kubera ko nasohoste muri gare nkajya gushaha ubwugamo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko ubuyobozi bufite umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, “ku buryo imodoka ziva mu mahanga no mu Ntara zizajya ziparika ukwazo, n’izo mu Mujyi wa kigali zikajya ukwazo.”

Pudence Rubingisa avuga ko uyu mushinga ureba Gare ya Nyabugogo gusa, uzarangira mu myaka itanu, gusa ntiwumvikanamo ko uzaba urimo igisubizo cy’aba baturage bataka kunyagirirwa muri za Gare.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura

Next Post

Ngutere amatsiko: Pariki Akagera irarushaho gutera amabengeza uko bwije uko bucyeye (AMAFOTO)

Related Posts

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

IZIHERUKA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda
MU RWANDA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

13/10/2025
Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngutere amatsiko: Pariki Akagera irarushaho gutera amabengeza uko bwije uko bucyeye (AMAFOTO)

Ngutere amatsiko: Pariki Akagera irarushaho gutera amabengeza uko bwije uko bucyeye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.