• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gabon: Uwahatanye na Bongo wakorewe ‘Coup d’Etat’ yahawe umwanya ukomeye n’Umujenerali wahiritse ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gabon: Uwahatanye na Bongo wakorewe ‘Coup d’Etat’ yahawe umwanya ukomeye n’Umujenerali wahiritse ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

General Brice Oligui Nguema uherutse kurahirira kuyobora Gabon nka Perezida w’inzibacyuho, yashyizeho Minisitiri w’Intebe ari we Raymond Ndong Sima uri mu barwanyaga ubutegetsi bwa Ali Bongo, bakaba baranahatanye mu matora aheruka.

Avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Ndong Sima yavuze ko yasabwe kuba yamaze gushyiraho Guverinoma nshya bitarenze iminsi iri hagati y’itatu n’ine.

Sima w’imyaka 68 y’amavuko, ni umwe mu barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo uherutse guhirikwa ku butegetsi, ku itariki 30 z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka w’2023.

Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri 2012 kugeza muri 2014 ku butegetsi bwa Ali Bongo, aza kwegura kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka ibiri ahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2016, ariko aratsindwa.

N’amatora aheruka mu kwezi gushize, yayahatanyemo ahanganye na Ali Bongo wari urimo ashaka indi manda.

Igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Gabon, kiravuga ko gishaka impinduka mu butegetsi bw’iki Gihugu bwamaze imyaka 42 mu biganza bya Omar Bongo, bukaba bwari bumaze indi myaka 14 mu biganza by’umuhungu we Ali Bongo.

Bwari ubutegetsi bw’umuryango ku buryo na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri icyo Gihugu Marie Madeleine Mborantsuo yanabyaranye abana babiri na Omar Bongo wari Perezida icyo gihe.

Uyu Marie Madeleine Mborantsuo, yamaze imyaka 32 yose kuri uwo mwanya, kugeza muRI 2022 ubwo yasimburwaga na Dieudonne Aba’A Owono.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + two =

Previous Post

Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Next Post

Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.