Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Clementine Mukeka; bakiriye itsinda ry’abaturutse mu Bihugu bigize EAC bari mu rugendo rwo kuzenguruka Ibihugu bigize uyu Muryango bakoresheje amagare, babereka ko u Rwanda rubashyigikiye.
Iri tsinda ry’abantu 30 rigizwe n’abaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ryazengurutse Ibihugu bigize uyu Muryango, bagamije kuwumenyekanisha no kwibutsa abantu akamaro kawo.
Aba bantu bageze mu Rwanda tariki 12 Nzeri 2023 bavuye mu Gihugu cy’u Burundi, binjirira ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, aho bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu, berecyeza muri Uganda banatangiriye uru rugendo, banasoza.
Banakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, banakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh, wanabagejejeho ubutumwa.
Ubwo bahagurukaga mu Rwanda bahagurukiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, baherekejwe na Prof Nshuti Manasseh, ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Clementine Mukeka, na bo bifatanya kunyonga igare.
Iri tsinda ryari muri iki gikorwa cyiswe ‘Great Africa Cycling Safari’ kibaye ku nshuro ya gatandatu, ryatangiye uru rugendo tariki 01 Kanama 2023, batangirira muri Uganda, bajya muri Kenya, bakomereza muri Tanzania, no mu Burundi, bavuyemo baza mu Rwanda.
Ibihugu bibiri bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, ntibabigezemo.
RADIOTV10
Mwahawe ikaze
Murwagasabo
Kdi Abo Bayobozi
Babakiriye
Ndabashimiye
Kurwange ruhande