Sudani: Urujijo ni rwose ku nkongi idasanzwe yarimbuye igikorwa remezo gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunara ukomeye wa kompanyi ikora ibituruka kuri Peteroli yo mu mujyi wa Khartoum muri Sudani, wadukiriwe n’inkongi y’umuriro ifite imbaraga nyinshi bitazwi icyayiteye, urashya urakongoka.

Iyi nkongi yafashe uyu munara wa Kompanyi ya la Greater Nile Petroleum Oil Company uherereye mu Murwa Mukuru wa Sudani i Khartoum, kuri iki Cyumweru.

Izindi Nkuru

Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’iyi nkongi idasanzwe, mu gihe inzego z’ubuyobozi zikeka ko ifitanye isano n’ibitero by’indege by’umutwe wa FSR, umaze iminsi mu ntambara n’igisirikare cya Leta.

Uku gukeka gushingira ku kuba uyu mutwe wari umaze amasaha 48 unarashe ibindi bisazu biremereye mu Murwa Mukuru wa Khartoum.

Tagreed Abdin wakoze igishushanyo mbonera cy’uyu munara, mu butumwa yanditse kuri X, yagize ati “Mbega akaga katari ngombwa.”

Ikinyamakuru Le Soir, gitangaza ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’abantu baburiye ubuzima muri iyi nkongi yibasiye uriya munara.

Kuva muri Mata uyu mwaka wa 2023, muri Sudani hadutse intambara ihanganishije ingabo za Leta z’uruhande rwa General Abdel Fattah al-Burhan uyoboye Igihugu ndetse n’iza Visi Perezida we General Mohamed Hamdane Daglo zo mu mutwe wa FSR.

Kugeza ubu habarwa abantu barenga miliyoni 3 bahunze ibyabo bava mu mujyi wa Khartoum, wabaye isibaniro ry’iyi ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru