Kigali: Urujijo ku cyateye inkongi yafatiye imodoka mu muhanda hafi y’urusengero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka yari iri mu muhanda igenda, ubwo yari igeze hafi y’urusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ruzwi nko kwa Gitwaza, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka, ariko icyayiteye cyabaye amayobera.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, ubwo yari igeze ku kagabanyamuvuduko dosd’âne iherereye hafi y’Urusengero rwa Zion Temple ruzwi nko kwa Gitwaza.

Izindi Nkuru

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Altis, yafashwe n’inkongi, bitazwi inkomoko yayo, aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye ariko rigasanga yamaze gukongoka.

Umwe mu bari bayirimo, yavuze ko yahiye iri kugenda, ariko ko batazi icyateye iyi nkongi yayibasiye, bakagerageza kuyizimya bikanga.

Yagize ati “Abantu bagerageje kuyizimya, bakoresheje ibyatsi, amata, amazi bayimanuye, igenda izima kugeza inzego zishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi y’u Rwanda zihageze.”

Avuga ko bagerageje gukoresha ubundi buryo bwose bwatuma iyi modoka idashya igakongoka ndetse ko banakoresheje amazi y’urusengero rwa Zion Temple, ariko bikanga.

Abageragezaga kuzimya iyi modoka, babonye byanze, bashatse uko bayikura mu muhanda rwagati muri kaburimbo, kugira ngo itaza guteza ibibazo byinshi.

Polisi yasanze yakongotse

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru