Uko byagenze ngo Minisitiri n’Umuyobozi wo hejuru banyonge igare (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Clementine Mukeka; bakiriye itsinda ry’abaturutse mu Bihugu bigize EAC bari mu rugendo rwo kuzenguruka Ibihugu bigize uyu Muryango bakoresheje amagare, babereka ko u Rwanda rubashyigikiye.

Iri tsinda ry’abantu 30 rigizwe n’abaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ryazengurutse Ibihugu bigize uyu Muryango, bagamije kuwumenyekanisha no kwibutsa abantu akamaro kawo.

Izindi Nkuru

Aba bantu bageze mu Rwanda tariki 12 Nzeri 2023 bavuye mu Gihugu cy’u Burundi, binjirira ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, aho bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu, berecyeza muri Uganda banatangiriye uru rugendo, banasoza.

Banakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, banakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh, wanabagejejeho ubutumwa.

Ubwo bahagurukaga mu Rwanda bahagurukiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, baherekejwe na Prof Nshuti Manasseh, ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Clementine Mukeka, na bo bifatanya kunyonga igare.

Iri tsinda ryari muri iki gikorwa cyiswe ‘Great Africa Cycling Safari’ kibaye ku nshuro ya gatandatu, ryatangiye uru rugendo tariki 01 Kanama 2023, batangirira muri Uganda, bajya muri Kenya, bakomereza muri Tanzania, no mu Burundi, bavuyemo baza mu Rwanda.

Ibihugu bibiri bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, ntibabigezemo.

Abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bakiriye iri tsinda
Babifurije urugendo rwiza
Prof Nshuti Manasseh yarabaherekeje
Na Clementine Mukeka

Berecyeja muri Uganda aho banasoreje uru rugendo

RADIOTV10

Comments 1

  1. Uwimana tite says:

    Mwahawe ikaze
    Murwagasabo
    Kdi Abo Bayobozi
    Babakiriye
    Ndabashimiye
    Kurwange ruhande

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru