Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyemezo gitunguranye cy’umuyobozi muri Rayon nyuma yo kugaragaraho ibyateje impaka

radiotv10by radiotv10
19/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyemezo gitunguranye cy’umuyobozi muri Rayon nyuma yo kugaragaraho ibyateje impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Rukundo Patrick wayoboraga Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko agaragaye kuri Sitade yambaye umwambaro wa APR FC.

Rukundo Patrick yagaragaye muri uyu mwambaro w’abafana ba APR FC ku Cyumweru, ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yakinaga na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ibi byazamuye impaka ndende mu bafana ba Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda, bavugaga ko ibyo uyu muyobozi muri Rayon yakoze, ari uguca inka amabere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri, yanditse ibaruwa, asezera ku nshingano ze zo kuba yari akuriye Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, gusa ntiyavuga impamvu.

Rukundo Patrick yasezeye kuri uyu mwanya yatorewe tariki 24 Ukwakira 2020 ubwo hatorwaga komite nshya iyoboye iyi kipe kuva icyo gihe kugeza ubu. Muri iyi komite yari kumwe na Kamali Mohammed (Uwungirije) na Rugamba Salvator(Umwanditsi).

Rukundo Patrick kandi yahoze ari umubitsi wa Rayon Sports muri Komite yayoborwaga na Gacinya Chance Dennis.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

Amakuru mashya y’igishobora kuba cyahitanye umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada

Next Post

Libya: Ibiza byahitanye abarenga ibihumbi 20 byakurikiwe n’umujinya watumye bamwe birara mu mihanda

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Libya: Ibiza byahitanye abarenga ibihumbi 20 byakurikiwe n’umujinya watumye bamwe birara mu mihanda

Libya: Ibiza byahitanye abarenga ibihumbi 20 byakurikiwe n’umujinya watumye bamwe birara mu mihanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.