Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

I London Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’ishiraniro w’ikipe akunda

radiotv10by radiotv10
25/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
I London Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’ishiraniro w’ikipe akunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino wa Derby wahuje ikipe ya Arsenal FC asanzwe akunda ndetse na Tottenham Hotspur FC, zombi zinakomeje kunganya amanota.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, wari utegerejwe na benshi, aho aya makipe yombi yo mu majyaruguru ya London, yagiye guhura anganya amanota, zombi buri imwe ishaka guhita ica ku yindi.

Uyu mukino wari wakiriwe na Arsenal kuri Emirates Stadium, warangiye amakipe anganya ibitego 2-2, bituma n’ubundi Tottenham ikomeza kuza imbere ya Arsenal, kuko zombi zifite amanota 14 kuri buri imwe, ariko Tottenham ikaba izigamye ibitego umunani (8), mu gihe Arsenal izigamye ibitego bitanu (5).

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yarebye uyu mukino imbonankubone yibereye kuri Emirates Stadium, aho yagaragaye ari kumwe na rurangiranwa muri ruhago y’isi, Nwankwo Kanu wanakiniye amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi arimo n’iyi Arsenal, ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria.

Ni ifoto Perezida Paul ari kumwe na Nwankwo Kanu ndetse n’umugore we Amara Kanu wari wambaye T-Shirt ya Arsenal nk’umukunzi wayo.

Perezida Paul Kagame akunze kugaragaza ko akunda iyi kipe, ndetse mu minsi ishize aherutse kugaragaza ko abuzukuru be babiri [imfura n’ubuheta ba Ange Ingabire Kagame], na bo ari abafana ba Arsena.

Mu ifoto yashyize kuri X [Twitter] y’aba bazukuru be bambaye imyambaro ya Arsena, Perezida Kagame yashyizeho ubutumwa agira ati “Turi aba Gunners…Abafana bashya kandi bakiri bato…”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Hagiye hanze ibivugwa ko byagaragajwe n’iperereza ku bakozi ba APR bakekwaho uburozi

Next Post

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Related Posts

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
13/06/2025
0

Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo. Ni...

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

by radiotv10
11/06/2025
0

Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yasezerewe muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 nyuma yo gutsindwa...

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

by radiotv10
10/06/2025
0

Mashami Vincent wari umutoza mukuru wa Police FC, yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, ayishimira icyizere...

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

by radiotv10
09/06/2025
0

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi...

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

by radiotv10
06/06/2025
0

Myugairo Gabriel Magalhães wa Arsenal FC, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza 2029, yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe,...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.