Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi zikora mu rwego rwo gukusanya imyanda no kuyibyaza umusaruro, zashinze umuryango zihuriyemo wiswe ‘Waste Solutions Association of Rwanda’ uzatuma zirushaho gukora kinyamwuga, ukanazifasha kuzajya zibona ibisubizo by’ibibazo zajyaga zihura na byo.

Iri shyirahamwe ryiswe ‘Waste Solutions Association of Rwanda’, ryashinzwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, ahanagaragajwe intego zaryo ndetse n’ibisubizo rizanye muri uru rwego rwo gucunga no gukusanya imyanya.

Ubuyobozi bushya bw’iri shyirahamwe, buvuga ko rizabafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bahuraga nabyo, kandi “Mu gutanga ibisubizo ntabwo twabigeraho turi umwe.”

Buvuga kandi ko uyu muryango ufite ifite intego mu kubungabunga ubuzima bw’abantu, cyane cyane ko urwego w’isuku no kubungabunga ibidukikije, rusanzwe ruri mu nkingi za mwamba z’ubuzima bw’abaturage.

Uyu muryango kandi uvuga ko aka kazi kagomba gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, bigakorwa neza kandi n’ababikora bakaba bafite ubumenyi n’ubushobozi bizatuma bikorwa neza.

Nduwayezu Leo usanzwe ayobora ikigo AGROPLAST Ltd gikora ibikoresho binyuranye kibikuye mu byamaze kuba imyanda, akaba yatorewe kuyobora uyu muryango ‘Waste Solutions Association of Rwanda’, avuga ko mbere na mbere uzafasha ibigo bisanzwe bikora muri uru rwego, bikanagera ku baturage.

Avuga ko nubwo uru rwego rumaze imyaka 20 rutangiye mu Rwanda ariko hari hakiriho imbogamizi ku barukoramo by’umwihariko mu koroherezwa gukora mu bwisanzure.

Ati “Kuko nta rwego twari dufite, amategeko yashyirwagaho n’abantu bicaraga muri ofisi zabo aho bakorera, yaba akorera ikigo runaka agashyiraho itegeko rigamije inyungu z’ikigo akorera, ariko usanga ritubahiriza kugira ngo abantu bakore akazi neza.”

Akomeza agira ati “Uyu munsi rero kuba hagiyeho asosiyasiyo biradufahsa kugira uruhare mu mategeko ashyirwaho no gutanga amakuru ku bintu bikora n’uburyo byakorwa neza kurushaho.”

Abakusanya imyanda bashimirwa uruhare bagira

Ibyo bakora ni ingenzi

Umuyobozi ushinzwe kunoza Ireme ry’Ubushakashatsi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) Steven Karake, avuga ko ibigo bisanzwe bikora mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda, bafatiye runini abaturage.

Ati “Bano bantu ni ingenzi, baretse gutwara imyanda, sinzi aho abantu bakwirwa, kuko bafite umusanzu ukomeye mu buryo bwo kubikusanya kandi no gutuma Igihugu gisa neza.”

Karake uvuga kandi ko urwego bakoramo runatanga akazi, avuga ko banagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije nk’indi ngingo ishyizwe imbere na benshi ku Isi.

Ati “Rero kuba bishyize hamwe bizabyara ikintu gikomeye, kandi twishimiye rwose kuba bishyize hamwe, kuba bagiye hamwe, bagiye gukorera hamwe, imbaraga ziyongere nabo kandi bizatuma umwuga wabo bakoraga bawunoza nanone.”

Dusengumuremyi Samuel wari uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko politiki y’isuku n’isukura, ihuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi baba bagomba gukorana umunsi ku wundi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bifuzwaho.

Yavuze ko kuba abakora mu rwego rwo gukusanya imyanda bishyize hamwe, bizabongerera ingufu kandi bikanorohereza abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Kuba habonetse ijwi rimwe muri rusange, ni bimwe bishobora kuvugira abantu, bikomeza guha Minisiteri inshingano no kuyorohera mu buryo habaho uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubuhuzabikorwa.”

Yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa cyiza nka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yishimiye kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo tugere ku ntego Igihugu cyihaye yo gucunga imyanda mu buryo bwiza kugira ngo Abanyarwanda babe heza kandi bagire ubuzima bwiza.”

Uku kwishyira hamwe kw’ibigo bikora mu gucunga imyanda, kwashyigikiwe kandi n’Ikigo cy’Abadage Giharanira Iterambere rirambye, na cyo kivuga ko ibikorwa by’ibi bigo mu gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza, bikwiye gushyigikirwa kugira ngo birusheho kugera ku ntego zabyo.

Nduwayezu Leo avuga ko ubu bagiye gukora kinyamwuga
Steven Karake avuga ko uyu muryango uzatuma abakora mu gukusanya imyanda bakora neza
Leo yatorewe kuyobora iri shyirahamwe

Biyemeje gushyira hamwe
Gukusanya imyanda bigiye kurushaho gukorwa neza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Ibyitezwe mu muti wumvikanamo agashya uri kuvugutirwa ibibazo byo gutwara abagenzi

Next Post

U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo

U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.