Umugabo wo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ukekwaho kwica umugore n’umwana we abatemye n’umuhoro nyuma yo kumwaka igihumbi akakibima, yaregeywe Urukiko mu kirego cyihutirwa.
Ikirego kiregwamo uyu mugabo witwa Jean Bosco, cyaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu buryo bwihutirwa kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023.
Uyu mugabo akekwaho gukora iki cyaha mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2023 saa munani z’ijoro, ubwo umugore n’umwana we bamusangaga mu rugo asanzwe abamo akora akazi ko kurara izamu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugore yakaga uyu mugabo amafaranga igihumbi (1 000 Frw), yayamwimye bagatongana, ubundi agiye gutaha aramutemagura n’umuhoro, ahita yitaba Imana.
Buvuga kandi ko ubwo uyu mugabo yatemaguraga umugore, umwana we yari yaryamishije hafi aho, yarize, na we agahita amutema, na we ahita yitaba Imana.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubwo yamaraga kwica aba bombi, yahise yishyikiriza Polisi kuri sitasiyo ya Karenge.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10