Amakuru agezweho ku wari Gitifu weguye avuga ko atagendana n’umuvuduko w’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yeguye avuga ko adashoboye kujyana n’umuvuduko w’Iterambere ry’Igihugu, yatawe muri yombi, hanamenyekana n’ibyo akekwaho.

Mbarushimana Ildephonse watawe muri yombi, ari mu bayobozi batandatu bo mu Karere ka Ngoma, baherutse kwandikira Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma, basezera ku nshingano zabo.

Izindi Nkuru

Uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, yasezeye avuga ko adafite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko w’iterambere ry’Igihugu.

Amakuru ahari ubu, avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, Mbarushimana Ildephonse yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukekaho ibyaha binyuranye, birimo kunyereza amafaranga yari agenewe abaturage.

Ibi byaha bikekwa kuri uyu wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mutenderi, bivugwa ko akekwaho kuba yarabikoze ubwo yari umuyobozi w’Umurenge wa Zaza.

Bivugwa ko mu mafaranga akekwaho kunyereza, harimo miliyoni 1,4 Frw yagombaga guhabwa imiryango irindwi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itifashije, yo mu bikorwa by’imishinga yo kubateza imbere.

Ni amafaranga bivugwa ko yari yashyizwe kuri konyi y’Umurenge ngo ashyikirizwe aba baturage mu rwego rwo kubafasha, ariko ntiyabageraho ahubwo uyu muyobozi arayitwarira.

Aya makuru yo guta muri yombi uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mutenderi, yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, wagize ati “Yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru