Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Abari bafite ikibabaje bari bamaranye imyaka 2 bagarukanye inkuru nziza bavuga n’icyo bayikesha

radiotv10by radiotv10
02/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Abari bafite ikibabaje bari bamaranye imyaka 2 bagarukanye inkuru nziza bavuga n’icyo bayikesha
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe bahinga ibigori mu gishanga cya Cyogo, bari babangamiwe no kuba uruganda bubakiwe rumaze imyaka ibiri rudakora, ubu bari mu byishimo kuko rwongeye gukora nyuma y’ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru.

Aba baturage bibumbiye muri Koperative ya KOIKWI (Isano mu Kwigira), bari bamaze ibyumweru bibiri bagaragarije RADIOTV10 iki kibazo cyabo cyo kuba uruganda bari barahwe rumaze imyaka ibiri rudakora.

Bavugaga ko ihagarara ry’uru ruganda, ryatumaga bakora urugendo rw’amasaha menshi bajya gushaka aho basya ibigori.

Ubu bari mu byishimo kuko nyuma y’inkuru yatambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10, uru ruganda rwongeye gukora.

Umwe yagize ati “Ubu turabona ifu ya kawunga hafi ku giciro kiri hasi ndetse tudakoze urugendo.”

Aba baturage bavuga ko ibi byishimo babikesha igitangazamakuru cyabakoreye ubuvugizi. Undi ati “Iyo itatuvugira, uru ruganda rwendaga gusenyuka, none ubu rurakora, umusaruro wacu ntuzongera gupfa ubusa, ubu agaciro kawo kagiye kwiyongera.”

Kanamugire Venuste, Perezida w’iyi Koperative,avuga ko impamvu urwo ruganda rutakoraga byatewe na rwiyemezamirimo wari warambuye abahinzi umusaruro wabo bituma habura umusaruro wo kurutangiza.

Yagize ati “Ariko twarisuganyije kuri ubu niyo mpamvu rutangijwe’ ruzafasha abahinzi kubona ifu ya kawunga hafi ndetse dusagurire amasoko n’ibigo by’amashuri.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 12 =

Previous Post

Burera: Icyo ubuyobozi buvuga ku cyatumye abarenga 40 bajyanwa kwa muganga igitaraganya

Next Post

Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.