Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari ukuriye itsinda ry’abarinda Perezida muri Goma, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56, akatirwa igihano cy’urupfu kizahita kiba gufungwa burundu.

Colonel Mike Mikombe yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56 bishwe ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO).

Urukiko rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, ku rubanza rwaregwamo abasirikare batandatu, barimo n’uyu Musirikare wari ukuriye itsinda ry’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Goma.

Gusa kuko igihano cy’urupfu kitakiri mu mateko ahana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu musirikare, azahanishwa gufungwa burundu.

Umunyamateko wa Colonel Mike Mikombe, witwa Serge Lukanga, yavuze ko biteguye kujurira iki cyemezo cyo guhanisha umukiliya we igihano kiruta ibindi.

Ni mu gihe abandi basirikare batatu bahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi, naho uwungirije Col Mikombe ndetse n’abandi babiri, bo bagizwe abere.

Urupfu rw’abantu 56 banatumye aba basirikare baregwa ibi byaha, bari mu myigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 9 =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu

Next Post

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

by radiotv10
06/08/2025
0

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni...

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

by radiotv10
06/08/2025
0

U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri...

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

by radiotv10
06/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari...

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

by radiotv10
06/08/2025
0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.