Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Icyo ubuyobozi bwakoreye mu isambu y’umuturage cyongeye kuzamura impaka

radiotv10by radiotv10
09/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Icyo ubuyobozi bwakoreye mu isambu y’umuturage cyongeye kuzamura impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Isuka Irakiza ikorera mu gishanga cya Kavura mu Karere ka Rwamagana, bari mu gihirahiro ku bwanikiro babwirwa ko bubakiwe n’Akarere ariko bukaba mu isambu y’umuturage ubagora. 

Mu mwaka wa 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwubatse ubwanikiro mu isambu ya Ngabonziza Egide wayoboraga Koperative Isuka Irakiza mu gishanga cya Kavura kiri hagati y’Umurenge wa Gishari n’uwa Muhazi.

Icyo gihe byatangiye guteza impagarara kubera ko abanyamuryango bakomeje gukenera kwanikamo umusaruro bakabangamirwa no kuba Ngabonziza yarabwiraga ko kuvanga ibigori bisanzwe n’ibituburano ngo bidakunda.

Aba baturage bavuga ko Akarere kakoze amakosa yo kububakira ubu bwanikiro mu butaka butari ubwabo bikabatera impungenge.

Umwe yagize ati “Twagerageje kujya tubibaza, bagenda badusobanurira ko ubwanikiro ari ubwacu ariko twababaza ibimenyetso byerekana ko ari ubwacu mu gihe bibaye ngombwa bakakibura. Tukumva ari akarengane kuko nk’abanyamuryango ntabwo tubugiraho uburenganzira.”

Undi na we yagize ati “Koperative iramutse isenyutse ba banyamuryango bari abayobozi bigwijeho bya bintu cyangwa aramutse abugurishije nta nyungu twabibonamo.”

Aba banyamuryango ba Koperative bavuga ko ubuyobozi bwabubakira ubundi bwanikiro mu butaka bwa Koperative hanyuma na Ngabonziza akagumana ubwanikiro bwe nk’uko bwubatswe mu isambu ye.

Ngabonziza Egide wigeze kuba umuyobozi w’iyi Koperative Isuka Irakiza, avuga ko byose byakozwe n’Akarere ari nako kabibazwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yamenyesheje RADIOTV10 ko iki kibazo atari akizi.

Mu butumwa yandikiye umunyamakuru, yagize ati “Nta makuru mfite. Biransaba kuyashaka. Nawe uyafite wayampa nkakurikirana.”

Abanyamuryango b’iyi Koperative bavuga ko hari ubundi bwanikiro nabwo bwubatswe mu isambu ya Perezida w’iyi Koperative uriho ubu, bakavuga ko bitari bikwiye ko ubwanikiro bwa Koperative bwubakwa mu masambu y’abayobozi kandi hari ubutaka bwa Koperarive buhagije.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + seventeen =

Previous Post

Rutahizamu uri mu batazibagirana muri ruhago yiniguye asobanura ibyamuvuzweho byazamuye impaka

Next Post

Ibijya gushya birashyuha: Iby’ingenzi byo kwibuka ku mutoza watandukanye na Rayon bitunguranye

Related Posts

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

IZIHERUKA

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije
MU RWANDA

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibijya gushya birashyuha: Iby’ingenzi byo kwibuka ku mutoza watandukanye na Rayon bitunguranye

Ibijya gushya birashyuha: Iby’ingenzi byo kwibuka ku mutoza watandukanye na Rayon bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.