Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ari mu bantu barenga ibihumbi 60 barebye imbonankubone kuri Emirates Stadium umukino Arsenal yaboneyemo intsinzi imbere ya Manchester City, itaherukaga gutsinda.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023, wari utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago ku Isi, dore ko aya makipe yombi, ari mu yahagaze neza muri iyi myaka.
Arsenal yari imaze imyaka umunani itabasha gutsinda Man City, yagiye gukina uyu mukino, benshi batayiha icyizere kubera uburyo iyi kipe bari bagiye guhangana imaze iminsi ihagaze neza, dore ko yatwaye shampiyona y’u Bwongereza y’umwaka ushize, ndetse n’Igikombe cya UEFA Champions League kiri mu bikurikirwa cyane ku Isi.
Mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, na ho byari ibicika, dore ko ikipe ya Arsenal isanzwe ifite abakunzi banshi muri iki Gihugu, ndetse ikaba inakundwa na Perezida Paul Kagame, by’akarusho kandi ikaba inafitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurusura-Visit Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ukunze kwitabira imikino y’iyi kipe, ari no mu bantu barenga ibihumbi 60 barebye uyu mukino kuri sitade y’iyi kipe, Emirates Stadium.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Busingye yagaragaje ibyishimo byo kuba Arsenal yatsinze, ati “Mbega umukino, mbe intsinzi! Aba-Gunners baduteye ishema”
Busingye yavuze kandi ko uyu mukino yawurebye ari kumwe na Chairman w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB, Itzhak Fisher, ndetse akaba yanahuye n’umukinnyi Eddie Nketiah uri mu bigaragaje muri uyu mukino.
RADIOTV10