Friday, August 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

radiotv10by radiotv10
12/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo yavuze ko ahorana umutima uhagaze ko abana be bazatera ikirenge mu cye, na bo bakaba bakwinjira mu by’umuziki kandi atabyifuza na gato.

Weasel avuga ko ahora yibaza niba mu bana be hari uzakurikira inzira nk’iye y’ubuhanzi, ariko ko bitamushimisha, akavuga ko yakwishimira ko bahitamo inzira inyuranye n’iye bagakora ibindi kuko ari byo byabarinda kuzahura n’urugamba rutoroshye yahuriyemo na rwo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo imwe yo muri Uganda, aho yagize ati “Ntabwo nifuza ko hari umwana wanjye wahitamo inzira nk’iyanjye. Gusa sinashyira igitutu ku bana banjye ngo abe ari njye ubahiritaramo icyo bazakora.”

Yakomeje agira ati “Nubwo ntifuza ko bijandika muri izi ntambara z’umuziki wacu, baramutse bamaramaje ko bashaka kuba abahanzi, nta kintu na kimwe nshobora kubikoraho kuko wenda inganda z’umuziki zishobora kuba nziza mu bihe biri imbere.”

Nubwo Weasel ashaka ko abana be batijandika mu muziki, asanzwe avuka mu muryango w’abanyamuziki ndetse banahiriwe na wo, dore ko afite abavandimwe na bo b’ibirangirire muri muzika mu karere ka Afurika y’Iburasirauba, nka mukuru we Joseph Mayanja wamenyekanye nka Chameleone na murumuna we Mayanja Pius uzwi ku izina rya Pallaso.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru amaze iminsi atazwi ku mugore w’uwari Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi

Next Post

Umukinnyi w’umunyempano wanyuze mu bibazo uruhuri yabonye Igihugu cyifuza kumuhanagura amarira

Related Posts

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

by radiotv10
12/08/2025
0

Umunyamakuru Nepo Dushime bita ‘Mubicu’ uzwi mu biganiro bya siporo no kogeza imipira, yerecyeje ku kindi gitangazamakuru nyuma yo gutandukana...

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

by radiotv10
12/08/2025
0

Over the years, Rwanda’s dance culture has gone through an exciting transformation. What once started as traditional moves like Amaraba,...

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
11/08/2025
0

Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa byo gususurutsa abantu, biravugwa ko yatawe muri yombi akekwaho gutwara ikinyabiziga...

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

IZIHERUKA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite
AMAHANGA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

15/08/2025
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

15/08/2025
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

15/08/2025
Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

15/08/2025
Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

15/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi w’umunyempano wanyuze mu bibazo uruhuri yabonye Igihugu cyifuza kumuhanagura amarira

Umukinnyi w'umunyempano wanyuze mu bibazo uruhuri yabonye Igihugu cyifuza kumuhanagura amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.