Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo yavuze ko ahorana umutima uhagaze ko abana be bazatera ikirenge mu cye, na bo bakaba bakwinjira mu by’umuziki kandi atabyifuza na gato.
Weasel avuga ko ahora yibaza niba mu bana be hari uzakurikira inzira nk’iye y’ubuhanzi, ariko ko bitamushimisha, akavuga ko yakwishimira ko bahitamo inzira inyuranye n’iye bagakora ibindi kuko ari byo byabarinda kuzahura n’urugamba rutoroshye yahuriyemo na rwo.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo imwe yo muri Uganda, aho yagize ati “Ntabwo nifuza ko hari umwana wanjye wahitamo inzira nk’iyanjye. Gusa sinashyira igitutu ku bana banjye ngo abe ari njye ubahiritaramo icyo bazakora.”
Yakomeje agira ati “Nubwo ntifuza ko bijandika muri izi ntambara z’umuziki wacu, baramutse bamaramaje ko bashaka kuba abahanzi, nta kintu na kimwe nshobora kubikoraho kuko wenda inganda z’umuziki zishobora kuba nziza mu bihe biri imbere.”
Nubwo Weasel ashaka ko abana be batijandika mu muziki, asanzwe avuka mu muryango w’abanyamuziki ndetse banahiriwe na wo, dore ko afite abavandimwe na bo b’ibirangirire muri muzika mu karere ka Afurika y’Iburasirauba, nka mukuru we Joseph Mayanja wamenyekanye nka Chameleone na murumuna we Mayanja Pius uzwi ku izina rya Pallaso.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10