• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best Producer of the Year) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA (All Africa Music Awards).

Ibi bihembo byatangiwe mu mujyi wa Lagos muri Nigeria mu ijoro ryo ku Cyumweru 11 Mutarama 2026. Iki gihembo cyamushyize mu mateka nk’umwe mu Banyarwanda bake babashije kwegukana igihembo gikomeye ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Element Eleeh mu magambo make ariko yuzuye ishimwe, yashimiye Imana, igihugu cye cy’u Rwanda ndetse n’abakunzi be bose bamushyigikiye mu rugendo rwe rwa muzika. Yavuze ko iki gihembo ari ishema rikomeye kuri we ku giti cye, ariko kandi kikaba ari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange, agaragaza ko kigaragaza ko umuziki w’u Rwanda ukomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Element Eleeh yakomeje agaragaza ko urugendo rwe mu muziki rutigeze rworoha, asobanura ko rwanyuzemo ibihe bikomeye byasabaga kwihangana no gukunda cyane ibyo akora. Yavuze ko gushyigikirwa n’abantu batandukanye, cyane cyane abahanzi yakoranye na bo, byamufashije gukomeza gutera imbere no kugera ku rwego ariho uyu munsi. Yashimiye by’umwihariko abahanzi bose bagiye bamugirira icyizere, avuga ko umusaruro w’indirimbo bakoze ari wo wagize uruhare runini mu kumugeza ku izina rikomeye afite ubu.

Uyu mu-producer azwi nk’umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere, aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane. Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy n’abandi benshi, agira uruhare rukomeye mu guhindura no guteza imbere injyana n’ubuziranenge bw’umuziki nyarwanda.

Element Eleeh yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo “Tombe”, ahigitse abandi ba-producer bakomeye ku rwego rwa Afurika barimo Tempoe, Hezer, Progrex n’abandi. Yanatsinze abarimo Davinci na Jazzworx bari bahatanye muri iki cyiciro. Byongeye, yari yanahatanye no mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yatwaye igihembo Juma Jux.

Iyi ntsinzi ikurikiye ibikorwa byinshi bya Element Eleeh birimo n’uruhererekane rw’ibitaramo yakoze mu Burayi yise “Europe Tour”, bikomeza kumushimangira nk’umwe mu nkingi za mwamba mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Sandy UWASE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 14 =

Previous Post

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Next Post

What emotional intelligence means and why it’s important

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.